Bryan Ngwabije ukina mu Bufaransa yabwiye Amavubi kumutegereza mu myaka ibiri
Myugariro w’ikipe ya ASF Andrézieux ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya kane mu Bufaransa aratangaza ko agitereje ko yakinira u Bufaransa, byakwangwa akabona gukinira Amavubi
Bryan-Clovis Ngwabije ni myugariro ufite umubyeyi w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yatsindiraga ikipe ye ASF Andrézieux, igasezerera Olympique de Marseille mu gikombe cy’igihugu mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi yahise atangira gukurikiranwa n’u Rwanda ndetse by’umwihariko anandikwaho cyane n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ndetse no mu Rwanda, aho abenshi bahise batangira gusaba ko yahamagarwa agakinira ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu kiganiro umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yari abajijwe impamvu uyu mukinnyi atahamagawe, yatangaje ko bamuvugishije ariko agaragaza ko agfite icyizere cyo gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Yagize ati "Abakinnyi dufite hanze abenshi ni ukubatereta, ni ukubereka ko tubakeneye kuko kenshi biragoye umukinnyi kukwereka ko agukeneye, navuganye na Ngwabije Bryan ndetse na Papa we n’abayobozi twabahaye nomero z’uyu mukinnyi ndetse n’ababyeyi be"

"Ibisubizo yaduhaye umuntu wese yabyumva, afite ubushake ni cyo cya mbere ariko avuga ko agifite ikindi cyizere kitari no mu Rwanda gusa, aracyari muto, kandi afite icyizere ko no mu Bufaransa umunsi umwe bashobora kumwiyambaza."
Ngwabije Bryan yavuze ko mu myaka nk’ibiri itatu iri imbere hari igihe yakinira Amavubi
"Natwe yaduhaye icyizere ko bitagenze uko, nko nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu nta kabuza azafata umwaznuro kandi umwanzuro uzaba uganisha ku Rwanda, nk’umukinnyi aba abona ko u Bufaransa hari icyo bwamugezaho kurusha twebwe, afite ibyo areba ariko ntiya[fa kubikubwira byose." Mashami Vincent, Umutoza mukuru w’Amavubi
Bryan-Clovis Ngwabije ni myugariro w’imyaka 20, akaba yaranyuze mu makipe y’abakiri bato ya Olympique Lyonnais , aza kuyavamo yerekeza mu ikipe ya ASF Andrézieux ubu iri gukina icyiciro cya kane mu Bufaransa
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
murakoze cyane Imana ibahe umugisha pe ntakibazo nitwa kaberuka vincent
Amavubi arasekeje! banga guhamagara abakinnyi bashoboye bagahamagara ababencheur bo muri APR! wagira ngo bakina qui perd gagne!
Imyaka 20 mu cyiciro cya 4 iyo myaka no myinshi mu basin unit I mu cyiciro cya 4 nta mahitwe afite yo gukinira France .