Brian Majwega wakiniye Simba na KCCA yageze muri Rayon Sports

Uyu mukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati yamaze kugera mu ikipe ya Rayon Sports aho yatangiye imyitozo y’igerageza kuri uyu wa Gatatu

Ku kibuga cy’imyitozo giherereye mu Nzove aho Rayon Sports yitoreza, Brian Majwega uzwi mu makipe atandukanye yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba yagaragaye yitoreza hamwe n’ikipe ya Rayon Sports.

Brian Majwega yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Brian Majwega yatangiye imyitozo muri Rayon Sports

Brian Majwega nyuma y’imyitozo yadutangarije ko yaje ahamagawe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ngo aze agerageze amahirwe muri iyi kipe, akaba yizeye ko mu minsi mike ashobora gusinya amasezerano.

Brian Majwega yanakiniye ikipe y'igihugu ya Uganda
Brian Majwega yanakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka