Ku kibuga cy’imyitozo giherereye mu Nzove aho Rayon Sports yitoreza, Brian Majwega uzwi mu makipe atandukanye yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba yagaragaye yitoreza hamwe n’ikipe ya Rayon Sports.
Brian Majwega nyuma y’imyitozo yadutangarije ko yaje ahamagawe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ngo aze agerageze amahirwe muri iyi kipe, akaba yizeye ko mu minsi mike ashobora gusinya amasezerano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|