Breaking News : Degaule akuyemo kandidatire mu matora yo kuyobora FERWAFA

Nzamwita Vincent Degaule wari umaze imyaka ine ari Perezida wa FERWAFA, yeguye ku buryo butunguranye mu matora yo kongera kuyobora iri shyirahamwe.

Mu Buryo butunguranye akuyemo Kandidatire ku munsi w'amatora
Mu Buryo butunguranye akuyemo Kandidatire ku munsi w’amatora

Degaule yari ahanganye na Rwemarika Félicité muri aya matora ari kuba kuri uyu wa Gatandatu, ariko ubu yamaze gukuramo kanditatire, hasigaye umukandida umwe ariwe Rwemarika usabwa amajwi 27 kugirango atsindire kuyobora FERWAFA.

Amakuru ari ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA aravuga ko igiteye Degaule gukuramo kandidatire muri aya matora ari impamvu ze bwite ndetse n’umuryango we.

Kigali Today ibabereye muri aya matora irakomeza kuyabagezaho

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

muri politic ntakiba nta mpamvu

Razard yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

ntakobisa kuba avuyemo kbc yabimenyeko twaritwaramurambiwe nagenahandi.ahwiiii

abouba yanditse ku itariki ya: 1-01-2018  →  Musubize

yabonye byamenyekane ko yararanye n’abatesha ruhago nya Rwanda agaciro none Adorufe aragirango byibagirane abone uko amwimika Afande nkwisabire kora KINYAMWUGA Reka UBUSIVIRE. Degole Mureke. Ferwafa yayoborwa n’uwatorewe muri HOTEL Mugicuku Tukazatera Imbere Afande Adorufe Tabara Ruhago Nya Rwanda.

Boniface yanditse ku itariki ya: 31-12-2017  →  Musubize

ngendumva degore yakomeza kuyobora kuko niwe ubishoboye

mbyayingabo jadodiye yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

njye sinumva ukuntu yakuyemo candidature ye kumunota wa nyuma ibya ferwafa ni danger!

munyaneza yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Birerekana ko nta manyanga yabayemo kandi ni byiza.Bitandukanye na biliya ba Blatter bayoboye FIFA imyaka n’imyaniko.Ni gake cyane amatora yo mu isi atabamo amanyanga,cyane cyane muli politike.Ugasanga presidents benshi banze kurekura ubutegetsi,nyamara bikitwa ko habaye transparency.

kamegeri yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka