Bisengimana Justin yasabwe guhesha Espoir FC Igikombe cy’Amahoro
Nyuma yo gutandukana na Bipfubusa Joslin atayitoje umukino n’umwe, ikipe ya Espoir FC yamaze gusinyana amasezerano n’umutoza Bisengimana Justin watozaga Rutsiro FC, mu myaka ibiri yasinye asabwa kuzahesha iyo kipe Igikombe cy’Amahoro.
Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yashyizeho umutoza mushya Bisengimana Justin, uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, ibi bibaye nyuma y’uko Umurundi Bipfubusa Joslin wari warayisinyiye tariki 23 Kamena 2022, yerekeje mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Polisi Tanzania, avuga ko hari ibyo yemerewe n’iyo kipe (Espoir FC) atahawe.
Perezida w’ikipe ya Espoir FC, Twizeyimana Vincent aganira na Kigali Today, yavuze ko Bisengimana Justin yahawe intego zo kwitwara neza muri shampiyona, ndetse mu mwaka wa kabiri akaba yayihesha Igikombe cy’Amahoro.
Yagize ati “Twamusabye ko muri uyu mwaka atagomba kurenga umwanya wa munani, umwaka ukurikira akaza mu myanya itandatu ya mbere ariko Igikombe cy’Amahoro twamusabye ko agomba kukizana i Rusizi, cyangwa agakina umukino wa nyuma.”
Ikipe ya Espoir FC yasoreje ku mwanya wa 10 n’amanota 35 muri shampiyona ya 2021-2022, yatangiye imyitozo ku wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022 yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, aho shampiyona izatangira tariki 19 Kanama 2022.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|