Biravugwa: Manishimwe Djabel abanziriza abakinnyi batandukanye na APR FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, ikipe ya APR FC yakoranye inama n’abakinnyi bayo, yari yitezweho ko ifatirwamo imyanzuro irimo no gutandukana na bamwe muri bo.

Manishimwe Djabel wari Kapiteni wa APR FC biravugwa ko ari mu basezerewe
Manishimwe Djabel wari Kapiteni wa APR FC biravugwa ko ari mu basezerewe

Iyo nama yari iteganyijwe ku isaha ya saa kumi z’igicamunsi ku cyicaro cy’ikipe ya APR FC ku Kimihurura, igatangarizwamo abakinnyi basezererwa burundu ndetse n’abatizwa.

Nyuma y’iyi nama urutonde rwasohowe na Televiziyo y’u Rwanda, rugaragaza ko abakinnyi 10 bayobowe na kapiteni Manishimwe Djabel aribo APR FC yasezereye burundu, ndetse n’abandi babiri bagomba gutizwa barimo Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.

Nubwo bimeze gutyo ariko umwe mu bitabiriye iyi nama waganiriye na Kigali Today, yadutangarije ko abakinnyi bamenyeshejwe ko bazatangira imyitozo ku wa Kane, nyuma abatazakomezanya n’ikipe bakaza kubimenyeshwa umwe ku giti cye ku itumanaho.

Mugunga Yves
Mugunga Yves

Izina ryatunguranye muri aba bakinnyi ni Mugisha Bonheur bakunda kwita Casemiro ukina hagati mu kibuga yugarira, uyu yatunguranye kuko ari mu bakinnyi ngenderwaho iyi kipe yifashisha mu mikino myinshi, kuko iyo yabaga atavunitse yabaga ari mu kibuga.

Uyu musore wageze muri APR FC avuye muri Mukura VS, yari asoje amasezerano ye ndetse ubwo yaganiraga na Kigali Today mu minsi ishize, yayibwiye ko afite amakipe amwifuza hanze y’u Rwanda ariko ikipe ya APR FC nayo yifuza ko yayongerera amasezerano aho icyo gihe yari ategereje ibiganiro na yo, ariko we yifuza kuba yajya hanze y’u Rwanda.

Imwe mu makipe yamwifuzaga ni Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere, mu gihugu cya Tunisia.

Ishimwe Anicet
Ishimwe Anicet

Urutonde rw’abakinnyi bivugwa ko batandukanye n’ikipe ya APR FC:

1. Manishimwe Djabel
2. Itangishaka Blaise
3. Rwabuhihi Placide
4. Ishimwe Fiston
5. Ndikumana Fabio
6. Nsanzimfura Keddy
7. Ndayishimiye Dieudonné (Nzotanga)
8. Uwiduhaye Aboubakar
9. Nsengiyumva Irishad
10. Mugisha Boneur

ABATIJWE (Mukura VS yari yasabye ko yatizwamo umwe):

1. Mugunga Yves
2. Ishimwe Anicet

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta muntu wagerageje kuzana ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe nezaaaaa.@Djabel urabe wumvaaaaaa

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Nta muntu wagerageje kuzana ibyo kwanga Rayon ngo bimugwe nezaaaaa.
@Djabel urabe wumvaaaaaa.

Djabel iyo atihenura kuri Rayon Sport ubu ntaba ari gukina hanze......
Ngizi ingaruka zo kutareba kure.

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka