Birangiye Misiri ari yo yakiriye igikombe cya Afurika cy’Ibihugu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryamaze kwemeza ko igihugu cya Misiri ari cyo kizakira Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu kizahatanirwa muri Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019.

Imikino ya nyuma yo guhatanira Igikombe cya Afurika izabera mu Misiri
Imikino ya nyuma yo guhatanira Igikombe cya Afurika izabera mu Misiri

Ni nyuma y’aho Cameroon yari yahawe uburenganzira bwo kucyakira ibwambuwe ikazakira igikombe kizakurikiraho cyo muri 2021.

Umwanzuro wo guha Misiri uburenganzira bwo kwakira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cy’uyu mwaka wafatiwe mu nama y’abayobozi ba CAF yabereye i Dakar muri Senegal kuri uyu wa kabiri tariki 08 Mutarama 2019. Misiri yo na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bibiri byari byagaragaje ubushake bwo kwakira iki gikombe nyuma y’aho Cameroon yari yahawe uburenganzira bwo kucyakira ibwambuwe na Perezida wa CAF mushya Ahmad Ahmad.

CAF yatangaje ko Misiri yatoranyijwe mbere ya Afurika y’Epfo kuko ari yo yagaraje ubushake bwinshi bwo kwakira iki gikombe ku nshuro ya gatanu nyuma ko kucyakira mu myaka y’ 1959, 1974, 1986 no muri 2006.

Afurika y’Epfo yaherukaga kwakira iki gikombe muri 2013, ni cyo gihugu gifite ibikorwaremezo nk’amasitade n’amahoteli bigezweho kurusha ibindi muri Afurika byiganjemo ibyakoreshejwe mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cyakiniwe muri Afurika y’Epfo muri 2010.

N’ubwo Misiri na yo ifite amasitade ahagije, impungenge ziri ku mutekano w’abazitabira iki gikombe mu gihugu gikunze kubamo imvuru ku masitade rimwe na rimwe zigahitana abantu. Hari kandi ibikorwa by’iterabwoba bivugwa muri iki gihugu birimo nk’igitero cyabereye i Gizeh tariki ya 28 Ukuboza 2018 kigahitana abantu bane.

Igihugu cya Misiri gihawe kwakira iki gikombe habura amezi atanu gusa ngo imikino itangire nyuma y’akajagari katangiye ubwo Ahmad Ahmad yatorerwaga kuyobora CAF asimbuye umunya-Cameroon Issa Hayatou. Ahmed yahise agaragaza gushidikanya ku bushobozi bwa Cameroon bwo kwakira iriya mikino, nyuma aza no kongera umubare w’amakipe azitabira iki gikombe aho yavuye kuri 16 akaba 24 n’imikino ikaba 52 aho kuba 32.

Byaje kurangira Cameroon yambuwe iki gikombe ihabwa kwakira icyo muri 2021 cyari cyarahawe Côte d’Ivoire naho Côte d’Ivoire itaranyuzwe n’uyu mwanzuro ihabwa kwakira icyo muri 2023 na cyo cyari cyaramaze guhabwa Guinea yo ikazakira icyo muri 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka