Bimwe mu byagoye umutoza SENINGA umaze imikino 11 ataratsindwa

Ikipe ya Sunrise imaze kuzuza imikino 11 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri idatsindwa nyuma y’uko igice cya mbere cy’imikino ibanza kirangiye.

Mu minsi ishize Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda iherutse gutangaza ko imikino yo kwishyura mu bagabo ibyiciro byombi izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022. Ikipe ya Sunrise itozwa n’umutoza Seninga Innocent yo iratuje aho iyoboye itsinda rya mbere aho yasoje imikino ibanza uko ari 11 idatsinzwe kuko yatsinzemo 9 inganya 2 harimo uwo yanganyije na Vision ndetse na Nyanza FC.

Seninga Innocent
Seninga Innocent

Aganira na Kigali Today, umutoza Seninga Innocent yavuze ko nubwo yatsinze iyi mikino yose, yabanje kugorwa n’icyiciro cya Kabiri cyane nko kutamenya imikinire y’uwo bagiye guhura aho byamusabaga gutegereza kwigira ikipe mu kibuga.

Yagize ati “Imbogamizi mpura na zo ni nko kujya guhura n’ikipe utazi uko ikina, burya mu cyiciro cya mbere abakinnyi benshi uba ubazi, uzi imitoreze y’abatoza, uzi uko abakinnyi bakina, ujya gukina n’ikipe uzi uko uri buyatake cyangwa uko uri buyidefande. Rero bitandukanye no mu cyiciro cya kabiri nk’aho mpura n’abakinnyi mbonye bwa mbere rero nkagorwa no kubanza gusoma umukino kugira ngo mbashe kuza kubatsinda ariko ndabikora nkaza no kubigeraho.”

Sunrise yasoje imikino ibanza idatsinzwe
Sunrise yasoje imikino ibanza idatsinzwe

Seninga akomeza avuga ko kandi gutsinda iyi mikino yose atavuga ko ari imbaraga ze wenyine, ahubwo ashimira cyane abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Sunrise badahwema kuyiba hafi buri munsi.

Ati “Sinavuga ko ari njye gusa, oyaa ni akazi kakozwe yaba njyewe, abo dufatanyije gutoza, abakinnyi, komite, ubuyobozi bw’akarere butuba hafi umunsi ku munsi muri rusange navuga ko dufite ikipe nziza ni abakinnyi bahoze mu cyiciro cya mbere batsikiramo gake basubira hasi nanjye wari ufite ubunararibonye mu cyiciro cya mbere, rero navuga ko ari ugusubiza intambwe imwe inyuma kugira ngo tuzasimbuke neza, ni ukuri ni akazi k’abantu benshi batumye tugeza magingo aya tutaratsindwa”.

Seninga Innocent yagiye gutoza ikipe ya Sunrise mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino aho yari avuye mu ikipe ya Musanze FC.

Mu mikino 11 Sunrise yatsinzemo 9 inganya 2
Mu mikino 11 Sunrise yatsinzemo 9 inganya 2
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka