Bigoranye Rayon Sports yatsinze Mukura VS muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports iturutse inyuma yatsindiye Mukura VS kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ni umukino ikipe ya Mukura VS yatanze Rayon Sports kuwinjiramo kuko ku munota wa mbere gusa Kamanzi Ashraf yayitsindiye igitego cya mbere.

Iki gitego cyabaye nkigica intege abakinnyi ba Rayon Sports, Mukura VS yo biyibera imbaraga maze ku munota wa 29 itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mukoghotya Robert kuri penaliti yaturutse kuri Samuel Ndizeye wakoze umupira n’akaboko igice cya mbere cyihariwe na Mukura VS cyirangira ariyo iyoboye n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyari gitandukanye n’icya mbere maze kibera cyiza Rayon Sports yatangiye isimbuza havamo Nkurunziza Felicien asimburwa na Mucyo Didier Junior ariko kibera cyibi ikipe ya Mukura VS.

Ibi byatangiye nyuma y’iminota ine gitangiye aho ku munota wa 49 Heritier Luvumu yatsindiye igitego cya mbere Rayon Sports ateye ishoti rikomeye umunyezamu wa Mukura VS Sebwato Nicholas.

Uyu Heritier Luvumbu nyuma yasimbujwe hajyamo Iraguha Hadji byasaga nko gukomeza imbere mu gihe Ngendahimana Eric yasimbuye Rafael Osaluwe, Ojera Joackiam asimburwa na Ndekwe Felix ngo hakomezwe hagati mu kibuga.

Izi mpinduka zatanze umusaruro ku munota wa 80 ubwo Iraguha Hadji yahaga umupira Ojera Joackiam nawe akaoroba umunyezamu atsinda igitego cya kabiri.

Mbere yuko iminota itatu yinyongera irangira ku munota wa kabiri wayo Ishimwe Ganijuru Elie yahinduye umupira maze Leandre Essomba Willy Onana atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu cyayihesheje intsinzi umukino urangira itsinze ibitego 3-2.

Gutsinda uyu mukino Rayon Sports byayibereye nk’intambwe ya mbere igana ku mukino wa nyuma nubwo ifite umukino wo kwishyura izakiramo Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka