Bigoranye Rayon Sports isezereye Musanze mu gikombe cy’Amahoro

Mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports inganyije na Musanze ibitego 3-3, Musanze ihita isezererwa

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean d’Amour, Irambona Eric, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier Sefu, Nova Bayama, Mugheni Fabrice, Tidiane Kone, Kwizera Pierrot, Nsengiyumva Moustapha

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Musanze: Rwabugiri Umar, Kimenyi Jacques, Habumugisha Imanizabayo, Habyarimana Eugene, Munyakazi Yussuf, Niyonkuru Ramadhan, Segawa Mike, Maombi Jean Pierre, Peter Otema, Tuyisenge Pekeyake, Moikima Mutonga Pignol

Ikipe ya Musanze yabanje mu kibuga
Ikipe ya Musanze yabanje mu kibuga

Ikipe ya Musanze muri uyu mukino yatangiye isatira cyane ikipe ya Rayon Sports iza no guhusha igitego ku munota wa kabiri w’umukino aho yateye ishoti rikomeye rikubita umutambiko w’izamu, iza no guhita ibona koruneri ebyiri zikurikirana.

Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya mbere cyatsinzwe ku munota wa karindwi w’umukino na Kwizera Pierrot, ni nyuma y’aho umupira wari umaze akanya usirisimba mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 17 ku mupira yari ahawe na Nsengiyumva Moustapha, Kwizera Pierrot yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri, icyizere cyo kugera muri 1/4 kirazamuka.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Musanze nayo yaje kubona igitego cyatsinzwe na Peter Otema, ni nyuma yo kuzamukana umupira agacenga Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu agerageje guserebeka ngo amwambure umupira biranga, atera ishoti rikomeye Bakame wa Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Pierrot atsinda igitego cya mbere
Pierrot atsinda igitego cya mbere
Umunyezamu agwa mu izamu, igitego cyagezemo kare
Umunyezamu agwa mu izamu, igitego cyagezemo kare

Ikipe ya Musanze mu gice cya kabiri yaje gutsinda yaje gutsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Maombi Jean Pierre, aho yarengeje umupira umunyezamu Bakame ntiyamenya aho umupira unyuze.

Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya 3 gitsinzwe na Kwizera Pierrot kuri Coup-Franc, ahita anuzuza ibitego bye bitatu muri uyu mukino.

Uko igitego cya gatatu cya Rayon Sports cyagiyemo ....

1. Umunyezamu Rwabugiri yabanje kwereka abakinnyi be uko bahagarara ku rukuta ....

2.Kwizera Pierrot na Nshuti Domique Savio nabo bapanga amayeri yavamo igitego ....

3. Umupira watewe, Rwabugiri arareba ko umupira ukubita izamu ukagaruka cyangwa ukajyamo

4.Umupira wagezemo, ararwana no kuwukura mu nshundura ngo barebe ko babona ikindi, Pierrot nawe arishimira igitego ...

Ku burangare bwa ba myugariro b’ikipe ya Rayon Sports, ikipe ya Musanze yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 86 w’umukino, cyatsinzwe na Moikima Pignol, bisigara bisobanuye ko Musanze ibonye ikindi gitego Rayon Sports yahita isezererwa.

Iminota irindwi y’umutima uhagaze ku bafana ....

Nyuma y’iminota 90 y’umukino, hongeweho iminota irindwi aho abafana ku mpande zombi imitima itari iri hamwe bibaza uko birangira, gusa abakinnyi ba Rayon Sports baje kwihagararaho ntibagira ikindi gitego batsindwa umukino urangira ari ibitego 3-3-3, mu gihe umukino ubanza wabereye i Musanze Rayon Sports yari yatsinze Musanze ibitego 2-1

Andi mafoto kuri uyu mukino

Niyonzima Oliver Sefu wa Rayon Sports yari yahinduye inyogosho
Niyonzima Oliver Sefu wa Rayon Sports yari yahinduye inyogosho
Barishimira igitego cya Pierrot
Barishimira igitego cya Pierrot
Kwizera Pierrot nyuma yo gutsinda igitego
Kwizera Pierrot nyuma yo gutsinda igitego
Rwatubyaye Abdul wabanje ku ntebe y'abasimbura
Rwatubyaye Abdul wabanje ku ntebe y’abasimbura
Rwabugiri Umar wari wongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu izamu
Rwabugiri Umar wari wongeye kugirirwa icyizere cyo kubanza mu izamu
Peter Otema yatsinze igitego ikipe yahoze akinira, ntiyigera acyishimira
Peter Otema yatsinze igitego ikipe yahoze akinira, ntiyigera acyishimira

Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irangiza:

Rayon Sports vs Police FC
Marines FC vs Espoir/Etincelles
AS Kigali vs Amagaju
APR FC vs Bugesera/AS Muhanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkunda Rayon, kandi nibyiza yacitse Musanze ariko ntizatwara igikosi cy’ amahoro. Kuko iminsi yose si ku cyumweru. Icyo nifuza nuko yahura n’ igikona. Ariko ntabwo yagicika. Peace cup niy’igikona. Ibike ni 3. Nishaka Rayon sport ihindure umukino naho ubundi APR izayibatiza. Na Musanze yashyizemo3 nkaswe APR.

Murakoze, ni umukunzi wa Gikundiro.

Nsengiyumva Leon yanditse ku itariki ya: 14-05-2017  →  Musubize

Rayorsport Oye Oye 2oyirinyuma Kabisa Nishwanyaguz Igikombenicyacu Kabis .

Nkundimana Fricien Nkoma. yanditse ku itariki ya: 14-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka