Bigoranye Rayon Sports ikuye amanota atatu i Musanze

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiona wabereye kuri Stade Ubworoherane, urangiye Rayon Sports ihatsindiye Musanze FC ibitego 2-1

Mbere y'umukino, ba kapiteni bombi ndetse n'abasifuzi b'umukino
Mbere y’umukino, ba kapiteni bombi ndetse n’abasifuzi b’umukino

Ni umukino by’umwihariko ku ruhande rwa Rayon Sports yari ifite abasimbura batanu gusa, nabo harimo abanyezamu babiri, mu gihe Bikorimana Gerard usanzwe ari umunyezamu yari yambaye imyenda y’abakinnyi basanzwe

Ku munota wa munani w’umukino, Musanze yari ifunguye amazamu ku mupira wari kuri uvuye kuri coup-franc, Shyaka Philbert yitsindira n’umutwe maze umunyezamu Mazimpaka André ashiduka inshundura zinyeganyega.

Nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Caleb na Rafael da Silva, Bonfils Caleb yaje gukorerwaho ikosa umusifuzi atanga Coup-franc, Caleb yaje guhita ayiterera ku ishoti rikomeye umunyezamu araryama ashiduka cyagezemo, Caleb aba yishyuriye Rayon Sports.

Bimenyimana Bonfils Caleb yagoye cyane ikipe ya Musanze FC
Bimenyimana Bonfils Caleb yagoye cyane ikipe ya Musanze FC

Bukuru Christophe wari winjiye mu kibuga asimbuye Rafael da Silva, yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, maze Niyonzima Olivier Sefu ahita atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 87, umupira ari bibiri bya Rayon Sports kuri kimwe cya Musanze.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Sefu
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Sefu
Abafana ba rayon Sports bo mu itsinda rya Gikundiro Forever bari mu baherekeje ikipe
Abafana ba rayon Sports bo mu itsinda rya Gikundiro Forever bari mu baherekeje ikipe

Abakinnyi babanje mu kibuga

Musanze FC: Ndayisaba Olivier, Habyarimana Eugene, Dushimumugenzi, François, Shyaka Philbert, Nduwayo Valeur, Gikamba Ismaël, Ramadhan, Mugenzi Cedrick, Barirengako Frank, Kikunda Kabuluta

Musanze yabanje mu kibuga
Musanze yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Mazimpaka André; Nyandwi Sadam, Habimana Hussein, Manzi Thierry, Irambona Eric; Donkor Prosper, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu; Mudeyi Suleyman, Bimenyimana Bonfils Caleb, Jonathan Rafael da Silva

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Uko imikino yabaye uyu munsi yagenze:

Gicumbi 1-0 Etincelles Fc
AS Kigali 3-2 ESPOIR Fc
Kirehe FC 1-1 Sunrise FC
Musanze 1-2 Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

reyonikomere.zaho
NI.APORINERI.IRURI,NDO
Musanzeniyihangane bibaho

rudakemwa, aporineri yanditse ku itariki ya: 5-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka