Bigoranye Man City itsinze Inter itwara Champions League ya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu ,ikipe Manchester City yatsinze Inter igitego 1-0 itwara igikombe cya UEFA Champions League ku ku nshuro ya mbere mu mateka yayo mu mukino wa nyuma wabereye kuri Ataturk Olympic Stadium muri Turkey.

Man City yegukanye Champions League yayo ya mbere mu mateka yayo
Man City yegukanye Champions League yayo ya mbere mu mateka yayo

Ni umukino watangiye mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bari biteze mbere yawo kuko Inter de Milan itahabwaga amahirwe yagoye cyane ikipe ya Manchester City byatumaga itabonana nk’uko bisanzwe. Iyi kipe yo mu Bwongereza yanagize ibyago mu gice cya mbere ubwo ku munota wa 35 Kevin De Bruyne yavunikaga akava mu kibuga, uyu musore yavuyemo amaze gukora ku mipira 26 mu gihe iyo yatanze yageze aho yayohereje ku kigero cya 76%.

Igice cya mbere muri rusange wabonaga ko nta kipe irusha indi cyarangiye ikipe ya Man City guhererekanya umupira ifite ijanisha rya 62% mu gihe Inter yari ifite 32%. Inter yari imaze gutera amashoti ane arimo rimwe rigana mu izamu ryatewe na Lautaro Martinez mu gihe Man City yari imaze gutera amashoti ane(2) arimo abiri agana mu izamu yatewe na Erling Haaland na Kevin De Bruyne.

Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje gukina yegeranye nta n’imwe irusha indi cyane gusa ikipe ya Inter ishakisha uko yabona igitego kare. Muri iki gice Manuel Akanji yakoze ikosa ryashoboraga kuvamo igitego ubwo yabaye nk’udakurikira umupira maze ugafatwa na Lautaro Martinez wagerageje kuroba umunyezamu wa Man City Ederson Moraes ariko umupira awukuramo.

Nyuma yo kubura iki gitego Man City yahise ibona igitego ku munota wa 68 ubwo Bernardo Silva yahinduriraga umupira ku ruhande rw’iburyo imbere ariko ba myugariro ba Inter bakuyeho umupira bananirwa kuwukura imbere y’izamu maze usanga Rodri arebana n’izamu rya Andre Onana ateramo ishoti rikomeye ryavuyemo igitego cya mbere. Nyuma y’iki gitego ikipe ya Inter yashoboraga kwishyura ku munota wa 70 ubwo Dimarco yateraga umupira n’umutwe ugafata umutambiko w’izamu ukagaruka n’ubundi yawushyiraho umutwe ugakurwamo na mugenzi we Romelu Lukaku.

Rodri atsinda igitego kimwe rukumbi cyatumye Man City itwara igikombe.
Rodri atsinda igitego kimwe rukumbi cyatumye Man City itwara igikombe.

Inter yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura ikuramo abakinnyi batandukanye ari na ko na Man City yongeramo imbaraga. Ku munota wa 88 Inter yashoboraga kwishyura ku mupira watewe ku mutwe na Romelu Lukaku maze umunyezamu awukoraho uvamo unakorwaho na myugariro we Ruben Dias. Umunyezamu wa Man City yongeye kuyirokora mu minota itanu y’inyongera akuramo umupira wari utewe na Robin Gosens kuri koruneri maze umukino urangira Man City itsinze igitego 1-0 itwaye UEFA Champions League yayo ya mbere mu mateka.

Amateka asizwe n’uyu mukino:

Ni igikombe cya Champions League cya mbere Man City yegukanye mu mateka yayo.

Ni UEFA Champions League ya mbere umutoza Pep Guardiola atwaye kuva yayitwara mu 2011 atoza FC Barcelona ikaba n’iya gatatu atwaye mu mateka ye (2008-2009 na 2010-2011 atoza FC Barcelona).

Man City ibaye ikipe ya kane yo mu Bwongereza itwaye iri rushanwa kuva ryakwitwa UEFA Champions League nyuma ya Man United, Liverpool na Chelsea ikaba iya gatandatu yegukanye iki gikombe muri rusange mu Bwongereza.

Man City ikoze amateka yo gutwara ibikombe bitatu mu mwaka umwe w’imikino(FA CUP,Premier League na UEFA Champions League), ni amateka yari yarakozwe na Man United mu mwaka w’imikino wa 1998-1999 ubwo yatozwaga na Sir Alex Ferguson.

Ikipe ya Man City itwaye UEFA Champions League itarigeze itsindwa umukino n’umwe muri iri rushanwa uyu mwaka.

Uburyo umunyezamu wa Man City Ederson Moraes yakuyemo umupira atabara ikipe ye
Uburyo umunyezamu wa Man City Ederson Moraes yakuyemo umupira atabara ikipe ye
Erling Haaland yatsinze ibitego 12 muri iri rushanwa
Erling Haaland yatsinze ibitego 12 muri iri rushanwa
Igikombe cyandikwaho izina rya Man City yagitwaye
Igikombe cyandikwaho izina rya Man City yagitwaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni mustaf kinazi ruhango ayamakuru ni ingenzi

Ni mustaf yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

birakwiye man city nikipenziza ntagatunguwe

Ahishakiye yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka