Bigoranye APR FC yabonye intsinzi, Police FC itsindwa na Gasogi United

Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ine y’umunsi wa kane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwamda, aho ikipe ya APR FC bigoranye yatsinze Rwamagana City 3-2, Police FC igatsindwa umukino wa kane itsinzwe na Gasogi United 2-1, mu gihe AS Kigali nayo yatsindiye Rustiro FC mu rugo.

APR FC yatsinze Rwamagana City 3-2
APR FC yatsinze Rwamagana City 3-2

Mu karere ka Ngoma ikipe ya Rwamagana City itari yakabonye inota na rimwe kugeza ku munsi wa kane yari yakiriye APR FC, yakinaga umukino wa gatatu muri shampiyona, Rwamagana City yabanje kwihagararaho kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ibitego byatsinzwe na Mugisha Gilbert watsindiye APR FC ku munota wa 25, kikishyurwa na Jordan ku munota wa 37 w’umukino.

Mu gice cya kabiri APR FC byayisabye gutegereza umunota wa 67 kugira ngo Nizeyimana Djuma wari umaze iminsi yoherejwe mu ikipe y’Intare FC kuzamura urwego, ayitsindira igitego cya kabiri ariko nacyo cyishyuwe na Rwamagana City ku munota wa 78, gitsinzwe na Mbanza Joshua mbere y’uko myugariro Niyigena Clement abonera APR FC igitego cy’intsinzi ku munota wa 85, itahukana amanota 3 itsinze ibitego 3-2.

Shaban Hussein wa AS Kigali yishimira igitego
Shaban Hussein wa AS Kigali yishimira igitego

Kuri Sitade Umuganda i Rubavu ikipe ya Rustiro FC yakiriye AS Kigali nayo yakinaga umukino wayo wa gatatu muri iyi shampiyona. AS Kigali yatahanye amanota atatu itsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Shaban Hussein Tshahabalala na Bishira Latit.

Police FC yakomeje kugorwa na shampiyona y’uyu mwaka dore ko yatsinzwe umukino wa kane muri ine yose imaze gukina. Ni mu mukino yakiriyemo Gasogi United kuri Stade ya Kigali ihatsindirwa ibitego 2-0, byatsinzwe na Kaneza Augustin na Rugangazi Prosper.

Ikipe ya Musanze FC mu mvura nyinshi yatsinze Espoir FC ibitego 2-1 byatsinzwe na Ben Ocen kuri penaliti na Shyaka Philbert, mu gihe Espoir FC ariyo yari yabanje igitego ku munota wa 3 gitsinzwe na Samson Irokan.

Shampiyona izongera gukinwa hagati ya tariki 11 na 13 Ukwakira 2022 hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu, aho Rayon Sports kugeza ubu iyohoye shampiyona n’amanota 12 yari kuzakira AS Kigali ariko ikazaba iri mu mikino Nyafurika mu gihe APR FC izaba yakiriye Marine FC.

Bishira Latif nyuma yo gutsindira AS Kigali igitego
Bishira Latif nyuma yo gutsindira AS Kigali igitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

YEWE TUZARYOHERWA , RAYON IBONYE 3 BIYIGOYE , MUKEBA NUKO , AS KIGALI NAYO , POLICE KIYOVU 0 .
NDABONA BIZARYOHA !

ISAAC TWAGIRAMUNGU yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka