Kuri uyu wa Kabiri ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda ni bwo hatangiye imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2020, igikombe cyitabiriwe n’amakipe 24 arimo ayo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri.
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC yari yakiriye Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri, umukino Etoile de l’Est yagerageje kwihagararaho iminota 90 yose y’umukino.
Ikipe ya APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye yinjiza mu kibiga abakinnyi nka Danny Usengimana, Niyomugabo Claude ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wari umaze iminsi yaravunitse.
Nyuma y’aho umusifuzi wa kane yerekanye ko hongeweho iminota itanu y’inyongera, imipira myinshi yakiniwe mu rubuga rwa Etoile de l’Est, biza kurangira APR FC ku munota wa nyuma itsindiwe igitego na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe, ku mupira wari uvuye kuri Manishimwe Djabel.
Uko APR FC yatsinze igitego
Andi mafoto yari yaranze uyu mukino
Abakinnyi babanje mu kibuga
APR FC: Ntwali Fiacre, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange, Nshimiyimana Yunusu, Imanishimwe Emmanuel, Bukuru Christophe, Mushimiyimana Mohammed, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Ishimwe Kevin, Nshuti Innocent
Etoile de l’Est: Mfashingabo Didier, Niyonkuru Daniel, Niyibizi Emmanuel, Iradukunda Pacifique, Bugingo Jean Pierre, Rutayisire Amani, Rurangirwa Pacifique, Niyonkuru Aboubakar, Niyonkuru Ramadhan, Kagabo JMV, Iraguha Hadji
Uko imikino yose yarangiye:
APR FC 1-0 Etoile de l’Est
Mukura VS 2-1 Bugesera
AS Muhanga 5-0 Interforce FC
Espoir FC 0-1 Sunrise
Musanze FC 1-0 Police FC
Gorilla FC 3-1 Marines FC
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Tariki 05 Gashyantare 2020:
Rayon Sports FC vs Intare FC (Kigali Stadium, 15h:00’)
SC Kiyovu vs AS kigali (Mumena Stadium, 15h:00’)
Rutsiro FC vs Pepiniere FC (Rutsiro Pitch, 15h:00’)
Impeesa FC vs Etincelles FC (Camp Kigali, 15h:00’)
ASPOR LTD vs Vision FC (Shyorongi Pitch, 15h:00’)
Rwamagana FC vs Gicumbi FC (Ikibuga cya Police i Rwamagana , 15h:00’)
Amafoto: NYIRISHEMA Fiston
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|