Bigoranye, Ally Niyonzima afashije Rayon Sports gutsinda Marines (Amafoto)

Ku munota wa 90 w’umukino, Rayon Sports ibonye igitego kimwe rukumbi gitumye ikura amanota atatu i Rubavu

Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda, Rayon Sports ihatsindiye igitego 1-0, gitsinzwe na Ally Niyonzima ku munota wa 90.

Ni umukino mbere y’uko utangira ubuyobozi bwa Marines bwubahirije amabwiriza y’isuku agamije gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho buri mufana winjiraga ku kibuga yabanzaga gukarabira ahari hateguwe.

Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yageragezaga guhererekanya neza, ariko ikagorwa cyane no kugera imbere y’izamu, ari byo byatumye ku munota wa 30 Cassa Mbungo yahise akuramo Ciiza Hussein yinjiza Mugisha Gilbert, ariko igice cya mbere n’ubundi kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Mrines yagarutse yahinduye imikinire, aho yarushaga Rayon Sports mu kibuga hagati ndetse iranayisatira cyane ariko gutera mu izamu nayo ntibyayikundira.

Umutoza Cassa Mbungo yakomeje gukora impinduka, aho yakuyemo Kayumba Soter ashyiramo Iradukunda Axel, akuramo na Nizeyimana Mirafa ashyiramo Ally Niyonzima.

Ku munota wa 90 w’umukino, Rugwiro Herve yaje guhindura umupira muremure, Ally Niyonzima awururutsa neza n’ikirenge, ahita aroba umunyezamu wasaga nk’aho ahagaze imbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Marines FC: Ntagisanayo Serge, Mutuyimana Djuma, Hakizimana Felicien, Rushema Christian, Niyigena Clement, Nsengiyumva Irshad, Niyonkuru Sadjat, Bizimungu Omar
Mugenzi Bienvenu, Ishimwe Fiston naNshimyumuremyi Gilbert

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rutanga Eric,Ndizeye Samuel,Rugwiro Herve, Kayumba Sotel, Mugheni Kakule Fabrice, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa,Ciiza Hussein, Maxime Sekamana, Sarpong Michael.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Ally Niyonzima na bagenzi be ba Rayon Sports bishimira igitego

Uko imikino yose y’uyu munsi yagenze

APR FC 1-0 Kiyovu
Espoir 1-1 Heroes
Marines 0-1 Rayon Sports
Musanze 2-0 Gicumbi
Sunrise 1-1 Gasogi

Ku wa Gatatu Tariki 11/03/2020

Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium, 3:00 PM)
AS Kigali vs Mukura VS&L (Kigali Stadium, 3:00 PM)
Etincelles FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 3:00 PM)

APR yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho APR FC yari yahakiririye ikipe ya Kiyovu Sports, umukino warangiye APR FC itsinze itsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 17, bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota arindwi.

Nshuti Innocent yatsinze igitego cyatumye APR ikomeza gusatira igikombe
Nshuti Innocent yatsinze igitego cyatumye APR ikomeza gusatira igikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nawe urabiziko abafana benshi arabagikundiro rero tuza kuko Naya APR barayavuga knd siyoyonyine yakinnye

Abdoulife yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Haaaaaaaaaaa!!!!! no comment kbsa! Gikundiro yabikoze kandi felicitation kuri team yose.

Kabeho yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Mujye mugabanya kuba Abarayon, ubwo se bishoboka bite gutangaza amakuru ya Rubavu utaye amakuru yo kuri stade regionale ya Nyamirambo!
Ese umukino wa Rayon na marine niwo wari ukomeye kuruta uwa apr na Kiyovu!

Apr fc yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Niba nawe utabyishimiye Kora inkuru yawe

Kabasha Elie yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

None se niba yavuze ibyakozwe Rayon Sport update iki.
Umunyamakuru Imana iguhe imigisha. kuko akazi kawe wagakoze

Rusine Bosco yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

UZAJYE KU RUTONDE RW’AMAKIPE MEZA MURI AFURIKA NTABWO UZASANGAHO APR

RAYON SPORTS NI IKIPE IKOMEYE MU RUHANDO MPUZAMAHANGA UREKE IKIPE YO MU RUGO(Star so domicile)

Augustin yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Niba ubabaye nawe uzabe umunyamakuru databuja!!! Akazi ke yagasoje.

Come yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

ahaaa, Marines- rayon, apr ifite abandi bari buyivugire, uzumve niyo ibitego byinjiye ntibabyogeza kimwe, gusa apr izagitwara, kuko season 2 zishize idakoramo ntishaka ko ziba 3.

xavier yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka