Bidasubirwaho: Sadio Mané ntabwo azakina Igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryemeje ko Sadio Mane atazakina Igikombe cy’Isi kubera imvune.

Sadio Mane nyuma yo kuvunikira mu mu mukino wa shampiyona y’u Budage wahuje ikipe ya Bayern Munich na Werder Bremen tariki 8 Ugushyingo 2022 bigatera abakunzi b’umupira w’amaguru ubwoba muri Afurika na Senegal byumwihariko ko ashobora kudakina Igikombe cy’Isi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryemeje ko iyi mvune izatuma adakina iri rushanwa rizatangira ku Cyumweru.

Sadio Mane akivunika hasohotse amakuru atandukanye ko ashobora kudakina Igikombe cy’Isi yewe ikinyamakuru L’equipe cyo cyemeza ko atazakina iri rushanwa.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryatangaje ko bazakora ibindi bizamini bakareba uko imvune imeze banavuga ko uyu musore yari kuzasiba umukino ubanza w’itsinda rya mbere barimo ariko indi akaba yayikina.

Abakinnyi nka Ismaïla Sarr ategerejwe nk’umwe mu bisubizo umutoza Aliou Cisse utoza Senegal azifashisha kugira ngo arebe uko yava mu itsinda rya mbere aho Senegal iri hanwe na Ecuador, Qatar n’u Buholandi.

Senegal izakina umukino wa mbere n’u Buholandi ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 Saa kumi n’ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka