Bidasubirwaho: Byemejwe ko APR FC ihawe igikombe cya shampiyona 2019/2020

Komite nyobozi ya Ferwafa imaze gufata umwanzuro ko ikipe ya APR FC ari yo yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2019/2020

Nyuma yo guhagarika shampiyona ku munsi wa 24 kubera icyirezo cya Coronavirus, hamaze gufatwa umwanzuro ko APR FC ari yo yegukanye igikombe cy’uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, hafashwe kandi umwanzuro ko ikipe ya Gicumbi na Heroes zari mu myanya ibiri ya nyuma zisubira mu cyiciro cya kabiri, naho amakipe ane ya mbere muri buri tsinda mu cyiciro cya kabiri akazakina imikino ya kamarampaka (playoffs) maze hakaboneka amakipe abiri azamuka.

Ku bijyanye n’igikombe cy’amahoro, hemejwe ko iki gikombe gisheshwe burundu, bivuze ko iki gikombe cy’uyu mwaka kitazakomeza kandi kitazahabwa agaciro kuko gifatwa nk’ikitarabaye uyu mwaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

izi kipe zamanuwe zirarenganye ahubwo iyo zihuzwa nizo zo mukiciro cya mbere izitsinze zikazamuka Gicumbi yacu niyigendere ntako batagize ngo imanuke none bigezweho niyigarukire nonese

Thelesphore Nibishaka yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

APR FC kumutima

Ngirinshuti Japhet yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Birakwiriye girinyiro yarabikoreye ariko ikinshegeshe umutima cyane nukuntu ntanyatuye akanyafu wamugore wacu rayon sport ngo mufatanye nibihe

Gusa conglataration kuri apr, kuri adil muhamed, kuri fan clubs zose

Ngirinshuti Japhet yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Apr fc oyeeeeee yarigikwiye ark gasenyi iraturokotse

Rukundo patrick yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka