Bidasubirwaho, abanyamahanga bagizwe batanu (5) muri shampiyona y’u Rwanda

Ishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’Abanyamuryango ba FERWAFA mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 30 Nyakanga 2021, ndetse n’isesengura ryakozwe ku bijyanye n’umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA, Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 yafashe imyanzuro ikurikira:

AS Kigali ni imwe mu makipe afite abanyamahanga benshi
AS Kigali ni imwe mu makipe afite abanyamahanga benshi

Ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yavuguruwe hemezwa ko:

 Amakipe yo mu Kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk’uko byari bisanzwe.

 Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu gihugu aturutse hanze yacyo, agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko.

 Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka mirongo itatu (30), kugira ngo yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka 3 iheruka.

 Ibijyanye n’imyaka y’abakinnyi b’abanyamahanga bivuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda, cyangwa abazinjira mu gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

 Amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagore yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

 Amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

 Amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagore ntabwo yemerewe gukinisha abanyamahanga.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye kandi ko Shampiyona y’Ikiciro cya mbere “Primus National League 2021-2022” izatangira ku itariki ya 16 Ukwakira 2021.

Imyanzuro ijyanye n’igihe ibindi byiciro by’amarushanwa ategurwa na FERWAFA bizatangirira izafatwa mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo nibareke bizatangire kubahirizwa muminsirimbere

alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka