BEKENI ashobora gutangirira ku mukino wa APR FC nk’umutoza mushya wa ETINCELLES

Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Habimana Sosthène, ubuyobozi bwa Etincelles bwaciye amarenga ko uwari umuyobozi wa tekinike wayo ashobora kuba umutoza mukuru.

Nk’uko bisobanurwa na Perezida w’iyi kipe Ndagijimana Enock avuga ko nta gihindutse mu mukino ikipe ye ifitanye na APR FC uzatozwa na Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni.

Yagize ati “Uyu munsi ni Radjab (coach) watoje, ariko kuko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere ubu tugiye gushaka umutoza ariko ikigaragara ni uko ushinzwe tekinike nituganira bikagenda neza ni we uza kuba umutoza mukuru wa Etincelles”

Etincelles iheruka gutandukana n'umutoza Habimana Sosthène
Etincelles iheruka gutandukana n’umutoza Habimana Sosthène

Abajijwe niba imikino yo muri iki cyumweru ari Bekeni uzayitoza, Perezida Enock yavuze ko bishoboka cyane.

Ati “Cyane rwose birashoboka ko yayitoza ibiganiro hagati yacu nibiba byagenze neza”

Umutoza Bekeni ashobora gutoza umukino Etincelles izakiramo APR FC kuri uyu wa Kane i Rubavu
Umutoza Bekeni ashobora gutoza umukino Etincelles izakiramo APR FC kuri uyu wa Kane i Rubavu

Ku mutoza Bizimana Abdou we avuga ko ibyo gutoza Etincelles akava ku mwanya w’Umuyobozi wa tekinike ntabyo azi, ariko ko niba Perezida yabyemeje bishoboka cyane ko ngo ari ikipe yamureze ngo nubwo ibyo bitabahesha uburenganzira bwo gupfa kumuha inshingano uko bishakiye.

“Niba perezida yabivuze, ubwo ni ko abitekereza gusa nyine ntabwo ndi garde robe (Agakoresho kifashishwa mu kubika imyenda) uterura ukajyana uko wishakiye nanjye ndi umuntu hari ibyo ntekereza nawe hari ibyo atekereza. Ubwo tuzahura wenda nituganira tuzagira ibyo twumvikanaho ariko kugeza magingo aya ndacyari ushinzwe tekinike wa Etincelles”

Ku itariki 15 Gashyantare 2020 ni bwo byamenyekanye ko Bizimana Abdu uzwi nka Bekeni wari umaze iminsi mike ahawe gutoza Etincelles yo mu karere ka Rubavu, yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsindwa na Bugesera ibitego 3 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka