Bayern Munchen itsinze Lyon, isanga PSG ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Bayern Munchen itsinze Lyon ibitego 3-0, mu mukino wa kabiri wa ½ wakinwe kuri uyu wa Gatatu, isanga Paris Saint Germain ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Paris Saint Germain ndetse na Bayern Munchen, ni yo makipe azahurira ku mukino wa nyuma wa Champions League utegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 23/08/2020 mu mujyi wa Lisbonne muri Portugal.

Bayern yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League
Bayern yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League

Mu mukino wahuje Bayern Munchen na Olympique Lyonnais, iyi kipe yo mu Bufaransa yahushije amahirwe mu minota ya mbere yashoboraga kubaha icyizere, ku bitego byahujijwe na Memphis Depay ndetse Toko Ekambi.

Bayern Munchen yanahabwaga amahirwe yaje guhita ifungura amazamu ku munota wa 13 gusa, ku gitego cyatsinzwe Serge Gnabry, aza no gutsinda ikindi gitego ku munota wa 3, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cya kabir cy’umukino, ikipe ya Lyon yakomeje gushakisha uko yishyura biranga, ahubwo ku munota wa , Robert Lewandowski yatsinze igitego cya gatatu cya Bayern ahita anuzuzuza ibitego 15 mu mikino icyenda ya Champions League akinnye muri uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Lyon: Lopes - Denayer, Marcelo, Marçal - Dubois, Caqueret, Guimaraes, Aouar, Cornet - Toko Ekambi, Depay.

Bayern Munich: Neuer - Kimmich, Boateng, Alaba, Davies - Goretzka, Alcantara - Gnabry, Müller, Perisic - Lewandowski.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bayern izagitwara pe, kuva yaratsinze Barcelone yari yarigize Syori n’ibindi izabikora!

Nizeyimana Alphonse Ozil yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Psg nyifurije gutwara champions leagwe kbx

Isaac yanditse ku itariki ya: 19-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka