Batatu bashya batangiye imyitozo muri APR FC yitegura Rayon Sports

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yagaragayemo abakinnyi batatu bashya iheruka gusinyisha, yitegura umukino uzayihuza na Rayon ku wa 15 Kamena 2024 hafungurwa Amahoro Stadium.

Abakinnyi batatu bashya ba APR FC batangiye imyitozo
Abakinnyi batatu bashya ba APR FC batangiye imyitozo

Amakuru Kigali Today yamenye iyahawe n’umwe mu bantu bari i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, ni uko mu bakinnyi bayitangiye harimo batatu bashya barimo Dushimimana Olivier w’imyaka 23 y’amavuko wakiniraga Bugesera FC.

Undi mukinnyi wambaye umweru n’umukara kuri uyu wa Gatatu nk’umukinnyi mushya wa APR FC ni Tuyisenge Arsene wakiniraga ikipe ya Rayon Sports yari yaragezemo mu mpeshyi ya 2022. Uyu musore nkuko Kigali Today yari yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nawe yumvikanye bwa nyuma na APR FC ku wa mbere tariki ya 10 Kamena 2024 bemeranya ko azayikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Arsene Tuyisenge wakiniraga Rayon Sports yumvikanye na APR FC
Arsene Tuyisenge wakiniraga Rayon Sports yumvikanye na APR FC

APR FC ntabwo yari yava ku isoko ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi kuko nyuma y’aba batatu bashya ndetse no kuba yaramaze gushyiraho umutoza igomba kongeramo n’abanyamahanga batandukanye ndetse n’ab’imbere mu gihugu ibi bikazajyana no kugira abo itandukana nabo haba abarangije amasezerano ndetse n’abari bakiyafite.

APR FC na Rayon Sports zizahurira muri Stade Amahoro nshya imaze igihe ivugururwa mu mukino wateguwe muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu mahoro’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira iki gikorwaremezo.

Dushimimana Olivier
Dushimimana Olivier
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese apr nareyo bazahura ryari cg sangahe

Karangwa Moise yanditse ku itariki ya: 15-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka