Batanu muri Komite nyobozi ya Ferwafa beguye, abasigaye bahabwa ukwezi ko gutegura amatora

Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, hemejwe ubwegure bwa Perezida Sekamana Jean Damascène ndetse n’abakomiseri batanu bandi.

Kuri iki Cyumweru ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryakoze inama y’inteko rusange idasanzwe, yari igamije gusuzuma ubwegure bwa Perezida wayo Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène uheruka kwegura ku nshingano ze.

Batanu muri Komite Nyobozi beguye
Batanu muri Komite Nyobozi beguye

Nyuma yo kwemeza ubwegure bwa Perezida, hahise hagaragara abandi bakomiseri batanu bari bagize komite nyobozi bahise begura.

Abo ni Dr Moussa Hakizimana wari ukuriye komisiyo y’ubushize, CIP
Diane Ntakirutimana wa komisiyo y’umutekano,
Nshimiyimana Alexis Redemptus wari ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru,
Ruhamiriza Eric ukuriye komisiyo y’abasifuzi ndetse na Mukangoboka Christine ushinzwe iterambere ry’abagore.

Inama yarangiye hemejwe ko abasigaye muri Komite Nyobozi bategura amatora ya Komite Nyobozi nshya agomba kuba tariki 27/06/2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza ko umuntu abona ko bimunaniye yarangiza akegura nta zindi mpaka .Aba nabo ibyo bari bashinzwe byari byarabananiye.bibe urugero rwiza.

theoneste yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka