Basketball U18: U Rwanda rwongeye gutsindirwa muri Madagascar

Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, itsinzwe n’ingimbi za Guinea amanota 64-44 u Rwanda rwuzuza imikino ibiri nta ntsinzi. Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 18 gikomeje kubera mu gihugu cya Madagascar mu mujyi wa Antananarivo.

Nubaha Ghislain agerageza gucika umukinnyi wa Guinea
Nubaha Ghislain agerageza gucika umukinnyi wa Guinea

U Rwanda rwatangiye neza uyu mukino kuko rwatangiye rwegukana akace ka mbere n’amanota 19 kuri 13 ya Guinea aho umutoza Murenzi yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Hubert Sage Kwizera, Ghislain Nubaha, Brian Karenzi, Dick Rutatika Sano na Brillant Brave Rutsindura.

Mu gace ka kabiri, u Rwanda ntirwongeye kuyobora umukino kuko Guinea ari yo yegukanye agace ka kabiri n’amanota 10 mu gihe u Rwanda rwatsinzemo amanota arindwi gusa.

Abatarengeje imyaka 18 ba Guinea bagaragara ko ari abasore ugereranyije n'ab'u Rwanda
Abatarengeje imyaka 18 ba Guinea bagaragara ko ari abasore ugereranyije n’ab’u Rwanda

Amakipe yombi akiva kuruhuka, abasore b’u Rwanda nka Hubert Sage Kwizera bagerageje gutsinda amanota ku ruhande rw’u Rwanda ariko ntacyo byatanze kuko Guinea yongeye kwegukana agace ka gatatu n’amanota 25 ku manota 14 y’u Rwanda.

Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma ntikabaye keza ku Rwanda na gato kuko u Rwanda rwatsinzemo amanota 4 gusa mu gihe Guinea yo yari imaze gukusanya amanota 16, wateranya amanota y’uduce tune twose akaba 64 kuri 44 bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 20.

Muri uyu mukino, umukinnyi Ibrahima Sanoh wa Guinea ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 15, akurikirwa n’umunyarwanda Hubert Sage Kwizera watsinze amanota 12.

Ikipe y'u Rwanda yatakaje umukino wa kabiri
Ikipe y’u Rwanda yatakaje umukino wa kabiri

Ubaye umukino wa kabiri u Rwanda rutakaje nyuma yo gutsindwa na Mali ku munsi wa mbere mu itsinda amanota 67 kuri 49.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri iki cyumweru rukina n’igihugu cya Misiri ku isaha ya sa kumi n’igice ku isaha y’ i kigali mu Rwanda.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga ruhangana na Misiri
U Rwanda ruragaruka mu kibuga ruhangana na Misiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka