Basketball: Team Mpoyo yatsinze Team Hagumintwari mu mukino w’intoranywa

Umukino ngarukamwaka w’intoranywa (All Star Game) w’uyu mwaka wegukanywe n’ikipe ya Axel Mpoyo itsinze ikipe ya Hagumintwari Steve amanota 126 kuri 116.

Ni umukino wabaye ku mugoroba mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK ARENA, aho wahuje abakinnyi batoranyijwe na Hagumintwari Steve ndetse na Axel Mpoyo.

Nshobozwabyosenumukiza ahanganye na Turatsinze Olivier
Nshobozwabyosenumukiza ahanganye na Turatsinze Olivier

Umukino wa All Star Game ni umukino usanzwe utegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda aho uba buri nyuma y’umwaka w’imikino.

Kuri iyi nshuro hatoranyijwe abakinnyi 24 bitwaye neza mu makipe yose yakinnye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri uyu mukino, nyuma hakurikiyeho kwigabanya mu bice 2 kugira ngo bazahangane hagati yabo maze ikipe imwe ihabwa Axel Mpoyo usanzwe ukinira ikipe ya REG BBC indi ihabwa Hagumintwari Steve ukinira Patriots BBC.

Wari umukino utarimo ihangana cyane nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu mikino nk’iyi y’intoranywa ahubwo usanga irimo imyiyereko, udukoryo n’udushya twinshi usanga bishimisha abitabiriye.

Agace ka mbere kegukanywe na Team Steve aho yagatwaye ku manota 34 kuri 26 ya Team Mpoyo.

Agace ka kabiri k’umukino ikipe ya Team Mpoyo yagerageje gukuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo na Team Steve maze binarangira ibigezeho kuko yakegukanye ku manota 41 kuri 20 ya Team Steve maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 67 ya Team Mpoyo kuri 54 ya Team Steve.

Mu ntangiriro z’agace ka gatatu amakipe yose yatangiye gukanguka atangira gusa n’ahangana bitandukanye n’uko uduce twabanje twagenze kuko kanatsinzwemo amanota make ugereranyije n’utundi duce kuko karangiye ari amanota 36 ya Team Mpoyo kuri 26 ya Team Steve.

Agace ka nyuma k’uyu mukino karanzwe ahanini no kwigaragaza kw’abakinnyi cyane mu gutsinda amanota 3 nka Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Adonis Filer ndetse na Nshobozwabyosenumukiza.

Aka gace kandi kaje kurangira ari amanota 39 ya Team Mpoyo kuri 31 ya Team Steve, maze umukino wegukanwa na Team Mpoyo ku giteranyo cy’amanota 126 kuri 116 ya Team Steve.

Kendall Grey ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 29 aho yakurikiwe na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné n’amanota 24.

Kendall Grey ni we wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino (MVP).

Mbere y’uyu mukino kandi hanahembwe abakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Dore uko ibihembo by’abahize abandi mu mwaka wose byatanzwe:

Ikipe y’umwaka mu bagore:

 Nsanzabaganwa Nelly (APR WBBC),
 Sandra Kantore Domi (REG WBBC),
 Nezerwa Inès (REG WBBC),
 Betty (APR WBBC)
 Mireille Nyota Muganza (REG WBBC)

Igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi cyahawe Micomyiza Cisse wa The Hopps Rwanda. Uwatsinze amanota menshi yabaye Mireille Nyota Muganza wa REG WBBC, uwugariye neza yabaye Mugwaneza Charlotte wa APR WBBC.

Jane Dusabe wa The Hopps Rwanda yabaye umukinnyi ukiri muto utanga icyizere naho Mugwaneza Nyota Mireille ni we wabaye umukinnyi w’umwaka mu cyiciro cy’abagore.

Umutoza w’umwaka yabaye Esperance Mukaneza utoza ikipe ya REG WBBC.

Ikipe y’umwaka mu bagabo:

 Adonis Fier (REG BBC)
 Gasana Kenneth (Patriots BBC)
 Hagumintwari Steve (Patriots BBC)
 Axel Mpoyo (REG BBC)
 Manga Pitchou (REG BBC)

Umukinnyi wahembwe nk’uwatsinze amanota 3 menshi ni Thierry Munyeshuri wa Espoir BBC ni mu gihe uwatsinze amanota menshi ari Frank [Commando] wa Shoot 4 Stars ni na we wahawe igihembo cy’umukinnyi wugariye neza.

Olivier Turatsinze wa IPRC Kigali yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere.

Umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2021-22 yabaye Axel Mpoyo wa REG BBC.

Abahanzi batandukanye basusurukije abaje kureba uyu mukino
Abahanzi batandukanye basusurukije abaje kureba uyu mukino

Amafoto: Shema Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka