Basketball: Amavubi U18 yikuye imbere ya Algeria U18

U Rwanda rwegukanye intsinzi ikomeye imbere ya Algeriya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18.

Amavubi y'abatarengeje imyaka 18 yitwaye neza
Amavubi y’abatarengeje imyaka 18 yitwaye neza

Mu mukino wa basketball waberaga i Bamako mu gihugu cya Mali, Amavubi y’abatarenge imyaka 18 yatsinze Algeria amanota 81-63.

Ikipe ya Algeria yatangiye neza irusha cyane u Rwanda agace ka mbere k’umukino 21-9. Nyuma yo gutangira nabi, abasore b’umutoza Murenzi Yves ntibacitse intege kuko bagiye kuruhuka u Rwanda ruri imbere amanota 36 kuri 28 ya Algeria.

Agace ka gatatu, Amavubi yakomeje kwongera intera y’amanota imbere ya Algeriya n’amanota 24 kuri 17.

Nkundwa Thierry yaje kwigaragaza aho yatsinze muri rusange amanota 31 yafashije u Rwanda kwegukana intsinzi ya mbere 81 kuri 63 ya Algeria.

Kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda ruzahatana na Tunisia imwe mu makipe akomeye muri iri rushanwa riri kubera I Bamako muri Mali.

Ahaei mu karuhuko kaba mu mukino hagati
Ahaei mu karuhuko kaba mu mukino hagati
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki ubyise kwikura imbere ya algeria ubwo iyo difference urabona ari nto?

Philos yanditse ku itariki ya: 25-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka