Banyonga igare bamenyekanisha Mukura

Abanyonzi bibumbiye muri koperative intumwa za Huye bo mu Karere ka Huye bakora akazi kabo bamamaza ikipe ya Mukura yo muri ako karere. Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’intwari, baserukanye umwenda mushya w’akazi ugaragara mu mabara ya Mukura: umukara n’umuhondo.

Umucungamutungo w’iyi koperative, Gaparasi Viateur, yadusobanuriye impamvu y’uyu mwambaro mushya muri aya magambo: “Mukura ni iyacu, turayikunda, dufite umuhate wo kuyamamaza kugira ngo n’abandi bayimenye.”

Yakomeje asobanura ko kwamamaza Mukura baitangiye kuva bahindutse koperative. Mbere bakiri ishyirahamwe bambaraga amajire (gilets) y’ubururu n’umweru.

Gaparasi avuga ko icyo gikorwa ari ubushake bwabo; nta ruhare ikipe ya Mukura yakigizemo. Yagize ati “Ni twe ubwacu nka koperative twiguriye iyi myambaro, nta ruhare Mukura ibifitemo. Buri munyamuryango yatanze amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngo awubone”.

Koperative Intumwa za Huye mu mwambaro wamamaza Mukura.
Koperative Intumwa za Huye mu mwambaro wamamaza Mukura.

Iyi koperative isanzwe itera inkunga ikipe ya Mukura bitewe n’amikoro y’abanyamuryango. Ubu rero basanze inkunga boshoboye kandi yagirira akamaro iyo kipe ari ukwambara umwambaro ufite amabara yayo kugira ngo abantu benshi bayimenye.

Koperative Intumwa yahoze ikorera mu mujyi wa Butare gusa ariko ubu unyonga igare wo mu karere ka Huye uzifuza kubagana, imiryango irafunguye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka