Banki ya Kigali yihariye ibikombe mu irushanwa rihuza Banki mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali hasozwaga irushanwa ryahuzaga amabanki mu Rwanda ryitwa “Interbank Sports Tournament 2022”.

Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu aho kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’amabanki 10 muri 15 asanzwe aba mu Rwanda ndetse anibumbiye mu ishyirahamwe (Rwanda Bankers Association).

Banki ya Kigali niyo yihariye Ibikombe.
Banki ya Kigali niyo yihariye Ibikombe.

Banki ya Kigali ni yo yegukanye ibikombe byinshi, aho mu mikino ine yakinwe iyi Banki ya Kigali yegukanyemo ibikombe bitatu naho Equity Bank yegukana igikombe kimwe. Ibikombe Banki ya Kigali yegukanye ni icya Basketball, Volleyball ndetse n’icy’umukino wo koga.

BK ninayo yegukanye igikombe cya Basketball
BK ninayo yegukanye igikombe cya Basketball

Equity Bank isanzwe initwara neza mu mikino y’abakozi, ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy’umupira w’amaguru itsinze Banki y’Abaturage ibitego 4 kuri 1, aho ibitego bitatu bya Equity Bank byabonetse mu minota y’inyongera, mu gihe iminota 90 y’umukino yari yarangiye amakipe yose anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Equity Bank yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru itsinze BPR ibitego 4 kuri 1.
Equity Bank yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze BPR ibitego 4 kuri 1.

Andi mabanki yitwaye neza ni nka Banki y’Abaturage yegukanye umwanya wa kabiri muri volleyball ndetse na Cogebanque yegukanye umwanya wa 3 muri Basketball naho Equity Bank yegukana umwanya wa 2.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 3 Nzeri uyu mwaka rikaba ryarabaye kubufatanye na kompanyi itegura ibirori ya GLS.

Umuyobozi mukuru w’iri huriro ry’amabanki mu Rwanda, Tony Francis Ntore, yavuze ko bishimye bijyanye n’uko irushanwa ryagenze ndetse anashimira cyane amabanki yitabiriye.

Yagize ati “Irushanwa ryagenze neza, twaritangiye ku itariki ya gatatu uku kwezi bivuze ko twari tumaze hafi ukwezi turikina. Twishimiye buri kimwe harimo imyitwarire myiza. Abakinnyi bafashe umwanya wo kwitegura kandi baza gukina bafite ishyaka ryo gutsinda ariko n’utsinzwe agahoberana n’utsinze nka zimwe mu ntego zacu."

"Turashimira kandi abagize uruhare ngo iri rushanwa rigende neza harimo abakozi ndetse n’abayobozi babo babahaye uburyo bwo kwitegura ndetse bakanashyigikira iki gitekerezo twagize kandi tukaba tugiye kongeramo imbaraga no mu irushanwa ritaha”.

Umuyobozi mukuru w'ihuriro ry'amabanki mu Rwanda Tony Francis Ntore ahemba abitwaye neza.
Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’amabanki mu Rwanda Tony Francis Ntore ahemba abitwaye neza.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka