Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi basanga hari ibindi bikenewe kugira ngo intsinzi iboneke

Mu gihe u Rwanda rusoje imikino ibiri ibanza y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 runganyije umukino umwe rugatsindwa undi, abafana b’Amavubi bakabona ko ikipe itanga icyizere, bamwe mu bakinnyi bo bavuga ko kubona itike bitagomba kubera mu kibuga gusa, ahubwo ko hari izindi mbaraga baba bakeneye zirimo no guhabwa uduhimbazamusyi.

Ibi myugariro Imanishimwe Emmanuel bakunda kwita Mangwende ndetse na Djihad Bizimana babitangaje nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Senegal igitego 1-0 ku munota wa nyuma bigaragara ko iyi kipe yashoboraga no kuba yabona inota rimwe muri Senegal.

Emmanuel Imanishimwe yagize ati "Kubona itike ntabwo ari mu kibuga gusa. Niba hari ingufu twagaragaje mu kibuga tugomba no kubona izindi mbaraga. Ubu dufite imikino itatu mu rugo numva ko tugize izindi ngufu tubona zirenze izisanzwe twabona umusaruro mwiza."

Emmanuel Imanishimwe yakomeje avuga ko n’ubwo byose bigishoboka ariko umukinnyi akenera imbaraga nyinshi.

Yagize ati "Hari ibintu tuba dukeneye, umukinnyi akenera imbaraga nyinshi. Niba ari ako gahimbazamusyi ushobora kukagena wenda ukavuga ngo umukino wo kunganya hari aya mafaranga n’iyo yaba atari amafaranga asanzweho, ntabwo ari ibintu twagakwiye kuvuga ahubwo bagakwiye kudutekerereza."

Djihad Bizimana ukina hagati mu kibuga na we yunze mu rya mugenzi we na we avuga ko kubona itike bisaba gushora.

Yagize ati "Icya mbere nitwebwe abakinnyi tugomba gushyiramo imbaraga ariko no ku rwego rwabadushinzwe bagomba kuba hafi y’ikipe, njyewe ku bwanjye navuga ko hari ibintu ubona bisa nk’ibitagenda neza kuko andi makipe aba yashoye yiteguye kugira ngo yitabire igikombe cya Afurika, ntabwo najya muri byinshi ariko iyo umuntu avuze gutyo abo abwira baba babyumvise."
Aba bakinnyi batangaje ibi mu gihe mu minsi ishize bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’Igihugu bavuga ko agahimbazamusyi bahabwa ari gake cyangwa rimwe na rimwe n’ako bahabwa bakamara igihe kirekire batakabonye.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izagaruka mu kibuga rukina umukino w’umunsi wa gatatu mu matsinda tariki 19 Kanama 2022 ubwo ruzaba rwasuye ikipe y’igihugu ya Benin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka