Bamwe mu bakina hanze batangiye imyitozo mu Mavubi, abandi bazahurira nayo muri Maroc

Ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo yo gutegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, aho bamwe mu bakina hanze bamaze gutangira imyitozo hamwe n’abandi

Kuri Stade Amahoro ndetse na Stade ya Kigali i Nyamirambo, hakomeje kubera imyitozo y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi”, mu gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Iyi mikino u Rwanda ruri mu itsinda E aho rugomba gukina n’ikipe y’Igihugu ya Mali tariki ya 01 Nzeri 2021, aho umukino uzabera Agadir muri Maroc, nyuma rukakira Ikipe y’Igihugu ya Kenya ku itariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu bakinnyi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda kugeza ubu uwatangiye imyitozo ni BUHAKE Twizere Clement ukina muri Strømmen IF yo muri Norvége. Undi mukinnyi waje avuye hanze ni Byiringiro Lague wari umaze iminsi akora igeragezwa hanze y’u Rwanda ariko bikaba bitaramukundira kubona ikipe.

Myugariro RUKUNDO Denis wavuye Uganda agiye mu ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyira, yahitiye mu kato k’iminsi irindwi nk’uko amabwiriza abiteganya, ubu nawe akaba ari gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi b’Amavubi.

Ku bandi bakinnyi bahamagawe bwa mbere baturutse mu gihugu cya Uganda ari bo NSENGIYUMVA Isaac (Express FC, Uganda) ndetse na Jamil Kalisa wa Vipers nabo kugeza ubu baracyari mu kato aho bagombagakongera gupimwa uyu munsi bakabona gusanga abandi uyu munsi mu myitozo

Bizimana DJIHAD ukina mu ikipe ya KMSK Deinze azasanga abandi Agadir muri Maroc nyuma y’umukino afite tariki tariki 29/08/2021, naho abandi bakinnyi hataramenyekana igihe bazazira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka