Bamwe mu bafana ngo bari bararetse kurya kubera ibibazo bya Rayon Sports

Mu gihe muri iyi minsi Rayon Sports yatangiye kugaruka mu nzira zo kwiyubaka hakaba n’amavugurura mu miyoborere yayo, bamwe mu bafana bayo bariruhutsa bavuga ko ibibazo ikipe yabo ivuyemo byabasigiye ibikomere, ku buryo bamwe batari bakibasha gufata amafunguro, ndetse bamwe ngo basezera burundu kumva radio mu rwego rwo kwirinda kumva amakuru ava muri Rayon Sports.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bari baratewe agahinda no kumva ko ikipe bihebeye igeze mu gihe abakinnyi bamwe batifuza kuyikinira, ahubwo bakigendera bayishinja kubambura.

Bavuga ko ikipe nka Gikundiro ikunzwe na benshi batajyaga biyumvisha uburyo yaba ikipe y’ibibazo mu gihe ntako batagira ngo bitange, nibyo ngo byateye bamwe kureka kumva amakuru ayivugaho mu rwego rwo kwiha amahoro.

Muvunyi Elie ukora umwuga w’ubumotari agira ati “Nabuze icyo mvuga numva ndi umuntu ugwiriwe n’isi umutwe urandya, kurya biranga, ngahatiriza birananira ndananuka. Uko najyaga kumva amakuru kuri Radiyo numvaga batangiriye ku bibazo bya Rayon Sports, ngahita mfunga Radiyo kugeza ubwo Radiyo nayibitse burundu”.

Avuga ko kwitwa umufana wa Rayon Sports bitari bikimuteye ishema nk’uko byahoze aho bamwe bari basigaye bamubona bakamuvugiriza induru. Imyambaro y’ubururu n’umweru ngo yari asigaye abyambara mu ijoro, ariko noneho ngo ababazwa no kumva ko abakinnyi b’abahanga batangiye kuyihunga barimo Rutanga, Kimenyi na Sarpong.

Ati “Nari mfite inshuti za APR ariko nari nsigaye mpura na bo nkagira isoni, nari nsigaye ngera ahantu bambona bati ‘dore umufana wa Rayon’ nkiruka nkabahunga, mbese nari nsigaye meze nk’uri mu kato. Icyambabaje cyane ni ukumva ko abakinnyi batangiye kuyihunga bayishinja ubwambuzi kandi ari ikipe buri mukinnyi wese yarotaga gukinira, kugeza n’ubwo umukinnyi avugishwa ngo agiye kurisha inkoko ifi koko, ngo akize inzara yo muri Rayon!”

Uyu mufana witwa Muvunyi Elie arabona icyizere cy’uko ikipe yagarutse ku murongo nyuma y’amavugurura mu buyobozi, akaba yiteguye kuyitera inkunga ifatika.

Uwitwa Karenzi Emmanuel ukora umwuga w’ububaji we avuga ko abana be bataherukaga akaboga, dore ko ngo uko Rayon Sports yavugwaga neza mu itangazamakuru cyangwa se yatsinze buri mukino ngo mu rugo bamutegekaga guhaha icyo bashaka, none mu minsi ishize bikaba byari byarahindutse kubera ibibazo byavugwaga muri iyo kipe. Icyakora Karenzi muri iyi minsi ngo yatangiye kongera kumva amakuru ajyanye n’imikino mu gihe radio yari yarayibitse kure.

Ati “Oh! Uzi ko abana batari bakibona akanyama? Ubundi na bo bari babizi, bacungaga Rayon Sports imeze neza bakantegeka kubagurira icyo bashaka, ubu nta n’ubwo nari ngikunda kumva amakuru y’imikino, no kurya nta bushake nari nkigira. Ariko ubu radio nongeye nayifunguye nta makuru anshika, kuko amakuru ari kuvugwa kuri Rayon Sports yanjye nihebeye aratanga icyizere, ubu ni igikombe nta kindi”.

Uwo mugabo udasiba kwambara agapfukamunwa kanditseho Rayon Sports, avuga ko ibyishimo ku mutima byagarutse nyuma y’igihe kirekire yari amaze atumva inkuru nziza ivugwa kuri Rayon Sports, akaba yiteguye gutanga umusanzu we ushoboka wose nk’uko yari asanzwe abikora ubwo ikipe yari mu bihe byiza.

Uwitwa Byukusenge Eric ukora umwuga wo kogosha we ngo icyamushegeshe ni ukumva ko ikipe yihebeye ngo kuri konti yayo hariho ubusa, yibaza uburyo konti ye iruta iya Rayon Sports bikamuyobera mu gihe yajyaga yisuzugura avuga ko nta rwego arageraho.

Agira ati “Natangajwe no kumva muri Raporo umuyobozi wa RGB asobanura ibibazo biteye igisebo biri muri Rayon Sports kandi twirya tukimara, yavuze ko ubwa mbere barebye kuri konti basangaho amafaranga ibihumbi 200, mbanza kwishimamo gake ngira ngo numvise nabi ngo bavuze miliyoni 200”.

Arongera ati “Uwo muyobozi yarongeye avuga ko bongeye kureba nyuma ya raporo y’amatora y’ubuyobozi basanga konti iriho ubusa buri buri, byarambabaje ariko kandi ku rundi ruhande nicinya icyara nyuma yo kumva ko njye Eric wajyaga nisuzugura ndusha ikipe ya Rayon Sports umutungo kuri konti, birasekeje ariko kandi biteye n’agahinda. Ni agahomamunwa pe!”

Uwo musore aravuga ko atiyumvisha neza uburyo ikipe ikomeye nka Rayon Sports aho umukinnyi atsinda igitego cy’intsinzi agahundagazwaho amafaranga kuri sitade, akibaza uburyo konte yayo yaba iriho ubusa.

Gusa arashimira umuyobozi wa Rayon Sports icyuye igihe, kuba yaragize ubutwari bwo kugaragaza ibibera mu ikipe bakunda, bikaba biri mu nzira zo gukosorwa.

Si abafana ba Rayon Sports gusa bari bababajwe n’ibibazo byo muri iyo kipe. Kigali Today yaganiriye n’abo mu yandi ma kipe bavuga ko bishimiye ko Rayon Sports igarutse mu bihe byiza.

Micomyiza Jean Damascène ati “Sinyifana ubundi mfana APR ariko ambiyanse ya Rayon muri iki gihugu iba ikenewe, ni na yo kipe tujya guhura tukiyumvamo ubwoba. Kuba rero yari igiye, natwe byari bitubabaje kuko ni ikipe duhangana ikaduha ibyishimo. Utemera urukwavu ajye yemera ko ruzi kwiruka, Rayo Sports irakaze”.

Abo bafana banyuranye ba Rayon Sports baremeza ko bishimiye impinduka mu buyobozi aho ngo bishimiye Murenzi Abdallah bafata nk’inyangamugayo. Bavuga ko biteguye kuba hafi ikipe yabo no kuyifasha mu buryo bwose bushoboka, aho bemeza ko n’igikombe cya Shampiyona biteguye kugitwara.

Rayon Sports yari imaze iminsi mu bibazo by’amikoro make ndetse n’ubushyamirane hagati ya Komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse na komite y’umuryango wa Rayon Sports yari igizwe na bamwe mu bahoze bayiyobora.

Ni ibibazo byageze no ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame wasabye Minisitiri wa Siporo kubishakira umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka