Bameze bate bamwe mu bakinnyi shampiyona yahagaze baravunitse?

Mbere y’uko shampiyona isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, amwe mu makipe yo mu Rwanda yari yatangiye kwibasirwa n’imvune mu bakinnyi bamwe na bamwe, ubu abenshi bamaze gukira

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yahagaze amakipe amwe amaze gukina imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona, naho andi amaze gukina y’umunsi wa 24.

Amwe mu makipe hano mu Rwanda yari yatangiye kugira imvune z’abakinnyi, uyu munsi tukaba twifuje kureba mu makipe abiri ya mbere ari nayo ahanganiye igikombe cya shampiyona kugeza ubu.

Ayo ni APR FC iri ku mwanya wa mbere ndetse na Rayon Sports cyane cyane yari imaze imiinsi ifite benshi bavunitse, nka rutahizamu wayo Michael Sarpong wavunikiye ku mukino shampiyona yahagarikiweho, ubwo bakinaga na Gicumbi Fc.

Michael Sarpong nyuma yo kuvunikira ku mukino wa Gicumbi yahise yiyicarira aha, gusa ubu ngo yarakize
Michael Sarpong nyuma yo kuvunikira ku mukino wa Gicumbi yahise yiyicarira aha, gusa ubu ngo yarakize

Iyi kipe kandi yari imaze iminsi inafite ibibazo by’imvune mu busatirizi bwayo ndetse no hagati, aho abakinnyi nka Bizimana Yannick, Drissa Dagnogo, na Oumar Sidibe bari bamaze iminsi badakina kubera imvune, haza kwiyongeraho na Sarpong.

Bizimana Yannick wa Rayon Sports ubu nawe ngo ameze neza
Bizimana Yannick wa Rayon Sports ubu nawe ngo ameze neza

Amakuru twaje kumenya ni uko kugeza ubu abakinnyi bose bamaze gukira ubu babasha gukora imyitozo yoroheje mu ngo, bakaba bizeye ko igihe shampiyona yazasubukurirwa bazatangirana n’abandi imyitozo ndetse biteguye no gukina.

Mutsinzi Ange wa APR FC nawe yarakize ubu ari gukora imyitozo ku giti cye
Mutsinzi Ange wa APR FC nawe yarakize ubu ari gukora imyitozo ku giti cye

Muri mukeba wayo kandi APR FC ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona, yo nta mvune nyinshi yari ifite mbere y’uko shampiyona isubikwa, usibye Mutsinzi Ange wari waravunikiye mu ikipe y’igihugu, ndetse na Itangishaka Blaise wari umaze igihe adakina, aba nabo amakuru atugeraho avugwa ko bamaze gukira ubu bameze neza.

Itangishaka Blaise shampiyona yasubitswe yaratangiye imyitozo
Itangishaka Blaise shampiyona yasubitswe yaratangiye imyitozo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka