Bakame yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri kapiteni wayo Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame.

Bakame yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports
Bakame yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports

Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Sports amaze gutangariza Kigali Today ko Bakame bamusinyishije nyuma y’ibiganiro bagiranaga akaba yemeye kongera amasezerano igihe kingana n’imyaka ibiri.

Rayon Sports kandi yasinyishije abandi bakinnyi babiri barimo Mugisha Gilbert wakiniraga Pipiniere yamanutse mu cyiciro cya kabiri na Niyigena Moise wavuye muri Muhanga FC.

Agira ati “Twamaze kurangizanya na Bakame yongera amasezerano.”

Gakwaya yanatangaje ko umukinnyi Manzi Thierry warangije amasezerano we bagikomeje ibiganiro kuko bataremeranya kongera amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports abo bakinnyi babiri yasinyishije, baje biyongera kuri Nyandwi Saddam bakuye muri Espoir FC na Habimana Hussein wavuye muri Mukura.

Rayon Sports kandi ngo ikomeje gushakisha abandi bakinnyi bazayifasha muri shampiyona itaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dukeneye ibyishimo kwabo bakinyi bashya numutoza wacu

EULADE yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

BAKOZE BYIZA CYANE!!!!!!!

JOSEPH yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Rayon ishake n’ umu attaquant.

Kalisa Kasse yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka