Uyu munyezamu wari usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports mbere y’uko iyi kipe imuhagarika, aheruka guhabwa na Rayon Sports uburenganzira bumwemerera kwerekeza mu ikipe yose yifuza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yerekeje i Nairobi muri Kenya, aho agomba gusinyira iyi kipe ya AFC Leopards yarangije Shampiona ishize iri ku mwanya wa karindwi, uyu mwaka ikazatangira Shampiona ikina na Kariobangi Sharks.
Bakame abaye umunyezamu wa kabiri werekeje muri Kenya, nyuma y’umunyezamu Emery Mvuyekure wahoze akinira ikipe ya APR Fc ndetse na Police Fc.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntaribikabisa nibajye guhaha ubumenyi hanze wenda ahari hari icyo Amavubi yazunguka!
Nibyiza aba basore bacu barimo berekeza muri championa zitandukanye hari icyo bizongerera Ikipe yacu ya Amavubi.