Bakame yasinye imyaka ibiri muri AFC Leopard yo muri Kenya

Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari captain w’ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya AFC Leopard yo muri Kenya.

Bakame amaze gusinya amasezerano banamuha umwenda azajya akinana
Bakame amaze gusinya amasezerano banamuha umwenda azajya akinana

Bakame wari umaze amezi 6 ari mu bihano yari yarafatiwe n’ikipe ya Rayon Sports yasinye imyaka ibiri nyuma yuko yaramaze iminsi aganira n’iyi kipe.

Ikipe ya AFC Leopard ni imwe mu makipe akomeye mu gihugu cya Kenya aho iza ku mwanya wa kabiri mukugira abafana benshi inyuma ya Gormahia.

Iyi kipe kandi ninayo ihangana na Gormahia mu kugira umubare mwinshi w’ibikombe kuko imaze kwegukana ibikombe bya shampiyona 13, mu gihe Gormahia imaze kwegukana byinshi ifite 17.

Nyuma ya Tuyisenge Jacques werekeje muri iyi shampiyona 2016, Abakinnyi b’AbanyaRwanda bakomeje kwerekeza muri shampiyona ya Kenya ku bwinshi.

Bakame abaye undi mu kinnyi w’umunyaRwanda werekeje muri iki gihugu nyuma y’abandi berekejeyo muri uyu mwaka nka : Mvuyekure Emery ,Muzerwa Amin,Tubane James, Mico Justin, , Mugabo Gabriel, na Kayumba Sother.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka