Bakame arashyize abonye ibyangombwa bimukura muri Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame wari umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yamaze guhabwa urupapuro rumwemerera kuva muri Rayon Sports

Bakame wari umaze igihe ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze gutandukana nayo
Bakame wari umaze igihe ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze gutandukana nayo

Nyuma y’iminsi yari amaze yarahagaritswe n’ikipe ya Rayon Sports bamushinja kuba yaragambaniye iyi kipe, uyu munyezamu yamaze kwemererwa na Rayon Sports kuba yajya mu ikipe ashaka, aho yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release letter).

Uyu munyezamu byari bimaze iminsi bivugwa ko ashakishwa cyane n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse ko bari baranamaze kumvikana, ashobora guhita ayerekezamo mu minsi ya vuba.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Yagize ati: "Muraho mwese? reka mfate uyu mwanya mvuge nti, Mwarakoze muryango wa Rayon Sports, Urugendo rwanjye mu ikipe ya Rayon Sports rwatangiye Tariki ya 12 Nyakanga 2013, rubaye rusubitswe Uyu munsi Tariki ya 17 Ugushyingo 2018."

"Imyaka 5 ni myinshi ndi mu ikipe ya Rayon Sports, Ikipe yambereye Umuryango mwiza, ndayishimira bikomeye mu gihe cyose, umunsi ku munsi mwamfashe nk’umwana wanyu, ndabibashimira."

"Natanze imbaraga Nari mfite zose n’ubwenge bwanjye mu gihe nari mu ikipe ya Rayon Sports, nkora ibishoboka byose, ngo ikipe ya Rayon Sports igere ku musaruro mwiza."

"Ndashimira muri rusange abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, abatoza bose twakoranye, abakinnyi bose nabanye namwe muri iyi myaka 5, abaganga b’ikipe ya Rayon Sports, abakozi bose bose b’ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mwe Abafana ba Rayon Sports sinziko nabona uburyo mbashimira, ariko Muri macye Ndabasabira umugisha utagabanyije ku Mana."

Mu myaka itanu yari amaze muri Rayon Sports, yagiranye ibihe byiza nayo
Mu myaka itanu yari amaze muri Rayon Sports, yagiranye ibihe byiza nayo

"Hari ibyabaye mu minsi ishize bitagenze neza, ariko ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira Ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko, nk’uko nabeshyewe kenshi."

Bakame yakomeje avuga ko atifuza kugaruka ku byamuvuzweho mu minsi ishize

"Mu mutima wanjye Hari ukuri ku byabaye byose kuva mu kwezi kwa 6. Singombwa ko mbigarukaho kuri ubu, icyiza ni ukureba imbere ubuzima bugakomeza.
Hari abashatse gusiga izina ryanjye icyasha, babigambira ku bushake bwabo, ntazi icyo dupfa, ariko nta kibazo mfite njye."

"Abakomeje kumba hafi ndabashimira mwese, Umuryango wanjye uciye mu bihe bikomeye mu minsi ishize yose, ndabashimira ko bakomeje kumba hafi."

Umufasha wanjye, umujyanama wanjye, abanyamategeko, abayobozi batandukanye bamfashije, mwarakoze cyane. By’umwihariko ndashimira Itangazamakuru rya Siporo hano mu Rwanda ku kazi mukomeza gukorera umpira.

Umutima wanjye warababaye, ariko ubu ndizera ko byose birangiye, nzagaruka kandi meze neza kurusha Bakame Mwamenye mbere.

"Perezida Muvunyi, Ndagushimiye cyane, kuba ukoze ibishoboka byose ibibazo bikarangira. Rayon Sports ni Umuryango wanjye. Ndifuriza Rayon Sports ibyiza byose bishoboka mu bihe biri imbere, abakinnyi muzakomeze mukore mushimishe abafana. #GIKUNDIRO ni Umuryango! Ejo cg ejobundi Imana nibishaka Nzagaruka.
#BleuForever"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

bakame yahemukiye ikipe ndetse nabafana yarakwiye gusaba imbabazi akareka kwihagararaho mumakosa murakoze

alias mungwararora hussein yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Nyje bibaye byiza waguma muri reyo ntitwakwangaga

Twizerimana jean de dieu yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ariko abanyarwanda dupfa iki no KWEMERA ICYAHA TUKANAGISABIRA IMBABAZI? Ubu koko uri malayija nta cyaha na kimwe wakoreye umuryango mugali wa RAYON SPORT, n’amagambo yawe yumvikanye uvuga kuri telefoni? Buriya se ibyo wavuze ntabwo byari byo? Kuvuga nk’ibyo wavuze byonyine ni icyaha. Ariko warangiza ngo nta cyaha wakoze na kimwe? Umuntu twafataga nk’umugabo, urangije discours yawe NTA NUMWE USABYE IMBABAZI KOKO, habe natwe abafana, tugiye kumara umwaka wose tutareba umupira mpuzamahanga kuko tutazasoka kubera kudatwara igikombe na kimwe kandi mwarahembwaga, abafana tubahora inyuma MWARANGIZA MUKIJANDIKA MU BIKORWA BY’INZANGANO nkaho byari muri cobtrats zanyu? Jya uba umugabo monsieur Bakame ureke guca hirya no hino

ahahaha yanditse ku itariki ya: 18-11-2018  →  Musubize

ALIKOBAKAMENASONIAFITE

mutimura yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

genda ubuhemu buzaguherekeze

jean yanditse ku itariki ya: 18-11-2018  →  Musubize

BAKAME TURAKWEMERA KUGENDA KWAWE NTAWE KUDAKORAHO KD ICYUHO CYAWE MURI RAYON KIRABONEKA PE KERETSE ABAREBA HAFI.KOMEZA KUGIRA AMAHIRWE MU BUZIMA KD TURAGUTEGEREJE NIZEYE KO UZAGARUKA MURI RAYON,KOMERA

PAUL yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka