‘Bakambwe SC’ ikipe ushobora gukinamo nubwo waba urengeje imyaka 70

Ikipe ya Bakambwe Sport Club, yo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavutse mu mwaka wa 2007, ubu ikaba ifite abanyamuryango 36, yakira abantu bose bifuza gukora siporo no gusabana, kugeza ku barengeje imyaka 70 y’amavuko.

Bakambwe Sports Club yakira abantu bose bakunda siporo
Bakambwe Sports Club yakira abantu bose bakunda siporo

Mukwiye Gaspard w’imyaka 45 y’amavuko, uri mu bashinze iyi kipe, avuga ko igitekerezo bakigize kuko bari mu ikipe ya Bugesera ya cyera muri za 97-98 ariko itagihari, bakaba barifuzaga gukora siporo.

Avuga ko hari n’abari barahoze bakina muri Shampiyona y’igihugu ariko batari bagikina kandi bose bahuriye ku gitekerezo cyo gukomeza gukora siporo kuko bayikunda, biyemeza gufatanya.

Mukwiye yongeraho ko “iyo kipe ubu idufasha gukora siporo nk’uko twabyifuzaga kandi ikanadufasha gusabana nubwo tuba turi mu byiciro by’imyaka bitandukanye”.

Rwigamba Jean Pierre bakunda kwita Kiki, we afite imyaka 39 y’amavuko. Avuga ko yagiye mu ikipe ya Bakambwe Sport Club muri 2007 akurikiye inshuti ze zari ziyirimo.

Rwigamba avuga ko akunda ikipe ya Bakambwe Sport Club kuko ngo imuruhura mu mutwe, kandi ikanamufasha gusabana na bagenzi be.

Intego y’iyo kipe ahanini ngo ni ukubagara ubucuti, nubwo bitababuza no kwakira amakipe yifuza gukina na yo cyangwa se ngo na yo isure andi makipe ari mu rwego rumwe.

Nubwo bakira abantu ku myaka yose baba bafite, ngo iyo batumira nk’ikipe bashaka gukina bavuga ko ari ikipe y’abasaza.

Mu makipe bamaze gukina harimo nk’iyo mu Karere ka Kicukiro yitwa ‘La lune FC’, iyo kipe yatsinzwe na Bakambwe Sport Club ibitego 2-1, ubwo yari yayisuye mu Bugesera, nyuma ngo mu mukino wo kwishyura, Bakambwe Sport Club yasuye ‘La Lune FC’ yasanze yakinishije abakinnyi bakiri bato benshi, kandi basanzwe banakina muri Shampiyona y’iguhugu, icyo gihe Bakamwe Sport Club itsindwa ibitego 5-2.

Biyakifato Peter, umuyobozi wa Bakambwe SC, avuga ko yinjiye muri iyo kipe muri 2015, ubwo yari yimukiye mu Karere ka Bugesera aturutse i Kigali, ariko kuko yari umuntu ukunda siporo ashaka aho yajya akorera siporo, aza kumenya Bakambwe Sport Club, ndetse aza no no kuyibera umuyobozi (Perezida) muri 2017.

Ibisabwa kugira ngo umuntu ayinjiremo , ni ukuba akunda siporo, cyane cyane umupira w’amaguru, muri uko gukunda siporo ngo harimo no kuba yashobora kuyishishikariza abandi harimo urubyiruko ndetse n’abakuze, kuko ngo ubu muri iyo kipe yabo bafitemo n’abasaza bafite imyaka 74 na 75 kandi ngo bakora siporo bijyanye n’intege zabo ugasanga babishoboye.

Bayakifato ati “Nk’uwo musaza ufite imyaka 74 arakina rwose mbere yo gutangira gukira ikibuga cyose, hari ibyitwa ‘YA LIBOSO’ akenshi abakinnyi babanza gukora, arabikora kandi neza rwose, ndetse n’iyo hatabonetse abakinnyi benshi akina no mu kibuga cyose atiruka, nyuma yaruha agasimburwa.

Uwo wundi ufite imyaka 75 iyo twakoze siporo yo gukora urugendo rw’amaguru kuva hano i Nyamata kugera i Nyanza ya Kicukiro, turajyana kandi agerayo ari uwa mbere, nubwo mu kugaruka dutega imodoka ariko urumva ko akora”.

Biyakifato avuga ko bafite intego yo kuzongeramo izindi ‘displines’ (indi mikino), ntibibande ku mupira w’amaguru gusa, ahubwo bakaba bakina n’imikino y’intoki nka ‘baskeball’, ’Volleyball’, ‘Tennis’ n’indi kuko hari ibibuga bikinirwaho iyo mikino yose kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera kahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nubwo Bakambwe Sport Club itaremererwa gukinira muri iyo Sitade nshya ku buryo buhoraho, ngo yakinnye umukino wo gufungura iyo Sitade, ibyo bikaba bivuze ko ari ikipe izwi ko ihari kandi itanga umusanzu wayo muri gahuna ya Leta yo gushishikariza abantu gukora siporo cyane cyane abakuze, ndetse no kugira uruhare muri gahuna yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko nk’uko byemezwa n’umuyobozi wayo.

Ikindi umuntu mushya ushaka kwinjira muri iyo kipe asabwa ni ukwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000Frw), ushoboye akayishyurira rimwe, utabishoboye akishyura mu byiciro, ariko ntagomba kurenza amezi atatu atarayishyura yose.

Ayo mafaranga ngo ni nk’umugabane wo kwinjira mu ikipe, kuko umuntu aba aje ari mushya ,asanga hari ibyakozwe mbere y’uko aza, ikindi ngo atuma umuntu aha ikipe agaciro, ndetse no kumva yisanze, kandi anganya uburenganzira n’uwamutanzemo.

Hari kandi amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda (2000Frw) atangwa buri kwezi nk’umusanzu umunyamuryango wese ufite akazi asabwa gutanga, kugira ngo ikipe igure ibikoresho nk’imipira yo gukina, ndetse n’imyambaro bakinina (chasibles), ibyo ngo birahenda kuko nko myaka ibiri 2018- 2019, bakoresheje 500.000 Frw yo kugura imipira yo gukina kuko bakinira ku kibuga cy’ibitaka bibasaba kugura imipira ikomeye idapfa gupfumuka, ndeste n’izo ‘chasibles’.

Ayo mafaranga kandi ngo atangwa kugira ngo uwagira ibyago mu ikipe atabarwe cyangwa se n’ufite ibirori by’umuntu wo mu muryango we wa hafi ikipe imutwerere.

Nk’uko bisobanurwa na Biyakifato, Bakambwe Sport Club ngo ni umuryango, kandi mu muryango habamo abantu b’ingeri zose, ibyo bivuze ko n’abayirimo badakora batashobora kwishyura ayo mafaranga badahezwa, ahubwo abakora iyo bayishyuye neza ngo biziba icyuho cy’abatayatanze.

Akenshi ngo umuntu yinjira muri iyo kipe afite umuzanyemo (parrainage), akamusobanurira ibikinerwa byose, ku buryo umuntu ajya kuza azi ibyo agomba gukora kugira ngo abe umunyamuryango.

Iyo ikipe ya Bakambwe Sport Club, ifite gahunda yo gusohoka ikajya gusura indi muri Kigali, icyo gihe abanyamuryango basabwa gutanga amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw), ayo akavamo itike, ayo bashyira mu ibahasha baha ikipe yabakiriye nko gufatanya kwiyakira, ndetse yasaguka ngo bakaba bayaguramo agacupa baganiriraho bageze i Nyamata bavuye gukina.

Iyo ari ikipe ya Bakambwe Sport Club yasuwe cyangwa se yakiriye indi yayisuye, ngo birahinduka, mbese ngo biterwa n’uko umuntu abishoboye.

Biyakifato Peter, Umuyobozi wa Bakambwe Sports Club
Biyakifato Peter, Umuyobozi wa Bakambwe Sports Club

Biyakifato ati “Iyo twakiriye ikipe yadusuye, umuntu atanga uko ashoboye, hari utanga 5000Frw, undi 10.000 cyangwa arenga, undi ati nzazana ihene, undi ati igitoki, undi wenda akavuga ko atanga ibirungo bikenewe, gutyo ugasanga twakiriye ikipe neza, nk’uko natwe twakirwa neza iyo twasuye izindi kipe”.

Biyakifato, avuga ko Bakambwe Sport Club ibafitiye akamaro cyane nk’abantu bakunda siporo.

Bakambwe Sport Club kandi yakira n’abantu bashaka gukorana siporo na yo n’iyo byaba umunsi umwe gusa, kuko ngo bakunda abashyitsi kandi barabubaha, uje ari umushyitsi ngo aba agomba kubanza mu kibuga. Yabikunda agakomezanya na bo cyangwa se ntakomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Waoooo byiza cyane nabandi begereje izabukuru nukwitabira turwanya indwara za hato nahato.
Iyi kipe nyikinamo yandinze indwara ituma mporana ubuzima buzira umuze (fitness).
Umunyamakuru Media komereza aho rwose ujye utugezaho inkuru nziza

Felicien Rushema yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Iyi nkuru irashimishije cyane. Urakoze wa munyamakuru we Mediatrice komereza aho for your professionalism. Mu minsi iri imbere nanjye nzaza muri iyi kipe cyane cyane ko yita Ku basaza. Murakoze.

Hakizimana Peter yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka