Baduhaye Nsanzimfura Keddy burundu, natwe tubahaye Ishimwe Kevin burundu-APR FC

Ikipe ya APR FC yatangaje impamvu eshatu zatumye baha ikipe ya Kiyovu Sports umukinnyi Ishimwe Kevin, harimo kuba barabahaye Nsanzimfura Keddy

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwa twitter, yanditse ivuga ko yamaze guhabwa umukinnyi Ishimwe Kevin wasezerewe mu ikipe ya APR FC.

Ishimwe Kevin yahawe Kiyovu Sports
Ishimwe Kevin yahawe Kiyovu Sports

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Kane ni bwo yatangaje ko yatanze burundu uyu mukinnyi mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho batanze impamvu eshatu bashingiyeho batanga uyu mukinnyi mu ikipe ya Kiyovu Sports ngo azabakinire muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

Impamvu eshatu zatumye APR FC itanga Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports

Impamvu ya mbere: APR FC ishingiye ku ibarwa ya tariki 13 Mutarama 2021 yanditswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyisaba gutizwa umukinnyi Ishimwe Kevin, tariki ya 18 Mutarama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwasubije ko uwo umukinnyi bamuhawe, akazabakinira muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 kugira ngo akomeze kuzamura impano ye yo gukina umupira w’amaguru.

Impamvu ya kabiri: Mu bufatanye buranga amakipe yombi, muri iyo barwa batwandikiye batwibukije ko baduhaye burundu Nsanzimfura Keddy, niyo mpamvu natwe twabahaye burundu uwo mukinnyi badusabye.

Impamvu ya gatatu: Na none nk’uko bisanzwe tubahaye uburenganzira bwo kuganira n’umukinnyi ibirebana n’ibyifuzo bye bizatuma akora yishimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka