Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ba myugariro Manzi Thierry na Emmanuel Imanishimwe bakina muri FAR Rabat yo muri Maroc, na Nirisarike Salomon ukina muri FC Urartu yo muri Armenia, bageze mu mwiherero w’Amavubi.
- Salomon Nirisarike, Emmanuel Imanishimwe na Manzi Thierry bageze mu Rwanda
Aba bakinnyi baje biyongera kuri Mutsinzi Ange wahageze ku munsi w’ejo, Bizimana Djihad wari umaze iminsi ari mu Rwanda, ndetse n’abandi bakinnyi 21 bakina mu Rwanda batangiye umwiherero ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Abandi bakinnyi basigaye bataragera mu Rwanda barimo KAGERE Meddie uzahagera tariki 29/05/2022 Saa moya z’ijoro, mu gihe RAFAEL York we azasanga abandi muri Afurika y’epfo tariki 30/05/2022.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|