Azam Tv yahagaritse inkunga no kwerekana Shampiyona y’u Rwanda

Nyuma y’imyaka ine itera inkunga Sampiyona y’u Rwanda, Azam Tv yamaze kumenyesha Ferwafa ko ihagaritse ubufatanye bari bafitanye

Ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryamaze kumenyesha amakipe yose ko Azam Tv yari umuterankunga wa Shampiyona, yaagaritse inkunga ryageneraga Shampiyona y’u Rwanda.

Rayon Sports iheruka kwegukana Shampiyona yahawe Sheki ya Miliyoni 25 Frws
Rayon Sports iheruka kwegukana Shampiyona yahawe Sheki ya Miliyoni 25 Frws

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya Ferwafa, Azam Media Ltd yabamenyesheje ko kuva tariki 21/08/2019 batazongera gutanga inkunga yagenerwaga amakipe, ndetse ko na Shampiyona y’u Rwanda itazongera kwitwa Azam Rwanda Premier League.

Ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona yakusanyaga Miliyoni 42 Frws
Ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona yakusanyaga Miliyoni 42 Frws

Amakipe akina Shampiyona yakuraga iki kuri Azam Media Ltd?

Usibye kwerekana imikino ya Shampiyona, buri kipe yose ikina Shampiyona y’u Rwanda yahabwaga Miliyoni 10 Frws, ikipe yaje mu makipe umunani ya mbere ikongerererwa Miliyoni 2 Frws, iyaje muri enye za mbere ikongererwa Miliyoni 2 Frws, iyaje muri ebyiri za mbere ikongererwa Miliyoni 3 Frws, naho gutwara igikombe Azam igatanga Miliyoni 25 Frws,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko bashaka uburyo star times yasimbura Azam kugirango Abanyarwanda Bose babashe kwirebera champina yiwabo. Thanx.

KALISA callixte yanditse ku itariki ya: 18-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka