Azam na Simba zageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Azam yasezereye Gor Mahia na Simba yasezereye JKU yo muri Zanzibar, nizo zizakina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa Gatanu.

Mu mikino ibiri ya 1/2 cy’irangiza yabaye kuri uyu wa Gatatu, Azam Fc yaje kwihererana Gor Mahia iyiitsinda ibitego 2-0, ibitego byatsinzwe mu minota 30 y’inyongera, nyuma yo kurangiza iminota 90 isanzwe amakipe yombi anganya 0-0.

Igitego cya Kagere Meddie kigejeje Simba ku mukino wa nyuma
Igitego cya Kagere Meddie kigejeje Simba ku mukino wa nyuma

Mu mukino wakurikiyeho, Simba Fc itozwa na Masudi Djuma wahoze atoza Rayon Sports, yatsinze JKU igitego 1-0, igitego cyatsinzwe n’umunyarwanda Meddie Kagere wasinyiye iyi kipe mu minsi mike ishize.

Azam Fc yasezereye Gor Mahia ya Tuyisenge Jacques
Azam Fc yasezereye Gor Mahia ya Tuyisenge Jacques

Ikipe ya Azam Fc yageze muri 1/2 isezereye Rayon Sports ku bitego 4-2, mu gihe Simba yo yari yasezereye As Ports yo muri Djibouti muri 1/4

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.