Azam Fc itunguye Mazembe iyisezerera muri CECAFA Kagame Cup

Mu mukino wa mbere wa 1/4, Azam Fc isezereye TP Mazembe iyitsinze ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Wari umukino ikipe ya Tout Puissant Mazembe yahabwagamo amahirwe, ariko iza gutsindwa na Azam Fc yegukanye igikombe giheruka.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1, aho Mazembe yabonye igitego cya mbere ku munota wa 21 gitsinzwe na Ipamy Giovanni, kiza guhita cyishyurwa ku munota wa 28 na Idd Selemani.

Ku munota wa 69 w’umikino, Azam Fc yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Obrey Chirwa, umukino urangira Azam isezereye Mazembe muri 1/4 cy’irangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka