AS Vita Club yaguze Sugira yahanwe na CAF

Ikipe ya AS Vita Club yamaze gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions league, nyuma yo gukinisha umukinnyi utabyemerewe

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF), ikipe ya AS Vita Club iheruka gusinyisha umunyarwanda Ernest Sugira, yamaze gukurwa mu marushanwa ya CAF Champions league.

Sugira Ernest ntabwo akibonye amahirwe yo gukina imikino ya CAF Champions league muri uyu mwaka
Sugira Ernest ntabwo akibonye amahirwe yo gukina imikino ya CAF Champions league muri uyu mwaka

Ni nyuma yo gusanga yarakinishije umukinnyi witwa Idrissa Traoré wari warahagaritswe imikino 4, akaba yari amaze gusiba umukino umwe, maze ikipe ya AS Vita Club yamuguze iza kumukinisha kandi yari asigaje imikino itatu.

Iyi kipe ikaba igomba guhita isimburwa na Mamelodi Sundowns yari yaszerewe na AS Vita Club nk’uko CAF yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sugira niyihangane ubwo ntibyari ibye Imana izi impamvu.

Tuyishime yanditse ku itariki ya: 24-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka