AS Muhanga yemerewe ikirombe cy’umucanga n’Akarere ka Muhanga, itegereje igisubizo cya Kamonyi na Ruhango

Ubuyobozi bwa As Muhanga bwemeje ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwabemereye ikirombe cy’umucanga, bukaba butegereje igisubizo cy’Uturere twa Kamonyi na Ruhango.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kamena 2020, Umuyobozi wa As Muhanga Ndayisaba Jean Damascene yemeje aya makuru.

Yagize ati " Imishinga y’akarere twari twandikiye uturere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi ko baduha ibirombe, Akarere ka Muhanga karakitwemereye. Covid -19 yatumye tudahura n’ubuyobozi bw’Uturere twa Kamonyi na Ruhango kugira ngo tuganire neza"

AS Muhanga yemerewe ikirombe mu rwego rwo kuzamura imibereho
AS Muhanga yemerewe ikirombe mu rwego rwo kuzamura imibereho

Ku bijyanye no kugura imodoka izajya itwara umucanga yavuze ko nayo iri mu nzira.
Yagize ati "Icyorezo cya Covid-19 cyatumye tutagura imodoka yo gutwara umucanga kuko muri aka Karere kacu batangiye kubaka imihanda"

Akarere ka Muhanga kemeye kuzamura ingengo y’imari kemereye As Muhanga Ikava kuri miliyoni 40 zikagera kuri miliyoni 60 mu mwaka w’imikino 2019/2020.

Uretse iyi ngengo y’imari, As Muhanga yasabye ibirombe utu turere kugira ngo yongereye imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’ikipe haba mu buryo bw’amikoro ndetse n’umusaruro wo mu kibuga.

As Muhanga yasoje umwaka w’imikino 2019/2020 iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka