As Muhanga yahagaritse amasezerano y’abakinnyi mu gihe cy’amezi atatu

Ikipe ya As Muhanga yahagaritse amasezerano y’abakinnyi bayo mu gihe cy’amezi atatu, ni ukuvuga ukwezi kwa Gicurasi, Kamena na Nyakanga.

AS Muhanga
AS Muhanga

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020, umuyobozi w’iyi kipe Ndayisaba Jean Damascene yagize ati "Ni byo koko dushingiye ku cyemezo cya Minisiteri ya Siporo cyo guhagarika imikino kugera mu kwezi kwa Nzeri natwe twahagaritse amasezerano y’abakinnyi bacu. Abakinnyi bahagarikiwe amasezerano ni abasanzwe bakiyafite muri As Muhanga. Abasoje, iki cyemezo ntikibareba kuko n’ubundi muri ayo mezi bari kuba atari abakinnyi ba As Muhanga."

Abajijwe ku bijyanye no kwishyura ibirarane by’amezi ane iyi kipe yari ifitiye abakozi bayo, yagize ati"Twagize ikibazo cy’abakozi ba banki dukorana na yo ,batangiye kuza muri iki cyumweru. Twakoranye na bo ejo hashize ku wa kabiri, ndetse no kuri uyu wa Gatatu, turabizeza ko mu minsi mike turaba tubishyuye amafaranga yabo."

Uyu muyobozi yamaze impungenge abakinnyi bagifite amasezerano muri iyi kipe abizeza ko bazakomeza gufashwa muri aya mezi kuko n’ubundi ikipe ikibabereye umubyeyi.

As Muhanga ibaye ikipe ya Gatanu mu makipe akina icyiciro cya mbere ahagaritse amazeserano y’abakozi bayo. Andi makipe yahagaritse amasezerano ni Musanze FC, Rayon Sports, Etincelles, Espoir FC kubera icyorezo cya Covid -19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

KANDI UBWO MBAHAYE ICYIGWA MWABANYAMAKURUMWE CYANE CYANE ABASIPORO NIBA MUTABISHOBOYE MUMBWIRE INZIRA BICAMO NJYEWE UWOMUKINO UTANGIZWE NIMWE BAVUGIZI DUFITE NIMUBIKORE
NDABIZI BIZAVAMO INYUNGU GUSA MUZANYIBUKE.

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

ariko nkubu umukino w’agati kakandi twakinaga kera tukiga amashuri abanza utejwe imbere wakwitabirwa n’ibyiciro byose by’abanya Rwanda hakabaho amakipe ibyiciro byose guhera kubana bincuke kugeza kubasaza nabakecuru
ibyo byiciro byose bikagira amakipe bibarizwamo hakabaho nibikombe by’akagari umurenge akarere intara kugeza kurwego rwigihugu uwomukino uwawuteza imbere wakurura bamukera rugendo benshi baje kwirebera amarushanwa ndizera ko nazasitade zajya zuzura abafana

nkikipe yabasaza ba gasabo cg abakecuru igahurira niya nyarugenge kuri sitade amahoro abagabo bibikwerere nabo ukooo.. urubyiruko narwo uko... kugeza ubwo uwomukino wakwemerwa kurwego mpuza mahanga amategeko awugenga agatunganirizwa murwanda muzabyigeho murebe hari nindi myinshi namwe mwibuka kandi myiza

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

mwabantumwe siporo ninziza rwose ariko amafaranga ashorwa mumupira uwashaka ikindi gikorwa ayashoramo mbona byatugirira akamaro haramutse hatangijwe nkumukino mushya ugatangirizwa m’URWANDA uwo mukino ukaba umwihariko w’Urwanda abanyamahanga bakawigira kurwaqnda ugaterwa inkunga na reta y’Urwanda bishobora guteza siporo imbere Ese mbibarize muzadukorere icyegeranyo mutubwire amadovize siporo yumupira yaba yarinjije mugihugu

ariko nkubu umukino w’agati kakandi twakinaga kera tukiga amashuri abanza utejwe imbere hakabaho amakipe ibyiciro byose guhera kubana bincuke kugeza kubasaza nabakecuru
ibyo byiciro byose bikagira amakipe bibarizwamo hakabaho nibikombe by’akagari umurenge akarere intara kugeza kurwego rwigihugu uwomukino uwawuteza imbere wakurura bamukera rugendo benshi baje kwirebera amarushanwa ndizera ko nazasitade zajya zuzura abafana

nkikipe yabasaza ba gasabo cg abakecuru igahurira niyanyarugenge kuri sitade amahoro abagabo bibikwerere nabo ukooo.. urubyiruko narwo uko... kugeza ubwo uwomukino wakwemerwa kurwego mpuza mahanga amategeko awugenga agatunganirizwa murwanda muzabyigeho murebe hari nindi myinshi namwe mwibuka kandi myiza

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka