AS Muhanga yabonye umufatanyabikorwa mushya, inamurika imyambaro mishya (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Muhanga yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hotel Saint André&Lumina Kabgayi, aho bazakorana mu gihe kingana n’imyaka ibiri

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04/02/2022, ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu karere ka Muhanga, yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hotel Saint André&Lumina Kabgayi nayo iherereye mu karere ka Muhanga.

AS Muhanga mu mwambaro mushya
AS Muhanga mu mwambaro mushya

Aya masezerano azamara imyaka ibiri akubiyemo kuba iyi Hotel izajya ifasha iyi kipe mu buryo bw’amikoro harimo no kubaAS Muhanga yazajya yifashisha ibikorwa remezo by’iyi Hotel mu gutegura imikino (Locale) birimo amacumbi, Piscine n’ibindi.

Ikipe ya AS Muhanga nayo ku rundi ruhande izajya yamamaza ibikorwa bw’iyi Hotel, by’umwihariko binanyuze mu myambaro mishya iyi kipe yamuritse, aho hagaragaraho iyi Hotel nk’umufatanyabikorwa w’ibanze.

Itsinda ry'abatoza ba AS Muhanga ni uku bazajya bambara (Staff Techinique)
Itsinda ry’abatoza ba AS Muhanga ni uku bazajya bambara (Staff Techinique)

Padiri Nzasingizimana Joseph, Umuyobozi wa Hotel Saint André&Lumina Kabgayi yavuze ko bifuza kubona ikipe ya AS Muhanga babarizwa mu karere kamwe yongera kwitwara neza ikaba yakongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajepfo Kayitesi Alice wanitabiriye uyu muhango wo gusinya amasezerano, yavuze ko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bushimishijwe n’ubu bufatanye ndetse anavuga ko bifuza ko bwaguka bukagera no mu bandi bikorera ku giti cyabo, anayisaba kugira uruhare mu kuzamura impano z’abana no guharanira gusubira mu cyiciro cya mbere kandi ikakigumamo.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi

Ku ruhande rw’ikipe ya AS Muhanga,Umuyobozi mukuru wayo Irambona Robert yavuze ko iyi ari intambwe bateye mu rwego rwo kongerera ubushobozi iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n’akarere ka Muhanga.

Yagize ati "Ni ubufatanye twakiriye neza cyane kuko umuterankunga twari dufite amasezerano yararangiye, abantu dusanzwe tubana mu buzima bwa buri munsi, kuba baje bakadufasha bakaduha ibikoresho bya siporo ni ikintu gishimishije"

Perezida wa AS Muhanga n'Umuyobozi wa Hotel Saint André&Lumina Kabgayi nyuma yo gusinya amasezerano
Perezida wa AS Muhanga n’Umuyobozi wa Hotel Saint André&Lumina Kabgayi nyuma yo gusinya amasezerano

Imyambaro mishya y’ikipe ya AS Muhanga

AS Muhanga izajya yambara umwambaro wiganjemo ibara ry'ubururu
AS Muhanga izajya yambara umwambaro wiganjemo ibara ry’ubururu

AS Muhanga yongerewe ibirombe by’umucanga

Ikipe ya AS Muhanga yari isanzwe yarahawe ibirombe bibiri by’umucanga ngo bizajye biyifasha mu mibereho, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yatangaje ko iyi kipe yahawe ibindi birombe bibiri biba bine.

Akarere ka Muhanga kandi muri uyu mwaka w’imikino kageneye iyi kipe inkunga ingana na Miliyoni 80 Frws kugira ngo ziyifashe kuba yava mu cyiciro cya kabiri, aho kugeza ubu yarangije imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka