As Kigali yirukanye abakinnyi barindwi, inasubiza APR abo yayitiye

Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali buratangaza ko bwamaze gusezerera abakinnyi 7 barimo Sebanani Emmanuel Crespo ndetse ikanasubiza APR Ndori Jean Claude na Mubumbyi Barnabe yari yababatije.

Mu bakinnyi bamaze gusezererwa muri As Kigali uretse Sebanani Emmanuel Crespo harimo kandi Uwimana Emmanuel Nsoro,Nkomeje Alexis,Kakyira Suleiman,Toto Clement,Divin Kayiranga na Yves Habinshuti,aba bose bakaba bahawe amabaruwa abasezerera.

Sebanani Emmanuel Crespo wakiniraga as Kigali yasezerewe
Sebanani Emmanuel Crespo wakiniraga as Kigali yasezerewe

Nk’uko bitangazwa na Nshimiye Joseph ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya AS Kigali akaba n’umuvugizi wayo yavuze ko hari bakinnyi baseshe amasezerano kuko batatanze umusaruro ndetse n’abandi bari bararangije amasezerano ntibayabongerera bitewe n’umusaruro muke.

Aganira na Kigali today yagize ati” mu bakinnyi twatandukanye harimo abo twaseshe
amasezerano nka Crespo, Divin Kayiranga ndetse na Nkomezi Alexis twari twarasezeranye ko bazatanga umusaruro mwiza ntibabikora niyo mpamvu twahisemo gusesa amasezerano kuko byari mu masezerano

Abandi bo bari bararangije amasezerano tubona nabo tutakibakeneye rero niyo mpamvu nabo twatandukanye.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bari baratijwe As Kigali bavuye muri APR Nshimiye Joseph yavuze ko APR bari barumvikanye ko bazabakinisha uyu mwaka gusa ubundi bagasubirayo

Aha yagize ati”abakinnyi twasubije APR byari mu masezerano kuko twari twumvikanye ko tuzabakoresha umwaka umwe ubundi bagasubirayo nk’uko natwe Hakizimana Muhadjiri twari twabatije azagaruka iwacu”

AS Kigali y'uyu mwaka izaba itandukanye cyane n'iy'umwaka ushize
AS Kigali y’uyu mwaka izaba itandukanye cyane n’iy’umwaka ushize

Ku bijyanye n’umukinnyi Ndahinduka Michel nawe wari wazanye na bagenzi be bavuye muri APR we ngo ntaho azajya kuko yatijwe asigaranye umwaka umwe ku maseserano yari afitanye na APR aho uwo mwaka warangiye akaba we ngo yarahisemo gukmezanya na As Kigali kuko amategeko amwemerera gukinir ikipe ashaka.

Mubumbyi yasubijwe APR
Mubumbyi yasubijwe APR
Ndoli nawe yasubijwe APR
Ndoli nawe yasubijwe APR

Ikipe ya As Kigali isezereye aba bakinyi nyuma yo kwiyubaka bikomeye aho yamaze gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Nshuti Dominique Savio wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere na Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura kongeraho umurundi Ndarusanze Jean Claude wakiniraga LLB Academic y’I Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka