AS Kigali yerekeje Tunisia mu myambarire inogeye ijisho (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Kigali yaraye ihagurutse i Kigali yerekeza muri Tunisia, aho ibanza guca Istanbul muri Turukiya, ikaba igiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na CS Sfaxien

Ku i Saa Saba z’ijoro ryakeye, ni bwo ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko ikabanza guca ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turukiya, ikaba igiye gukina na CS Sfaxien yaho, mu mukino ushobora kuzatanga itike y’amatsinda ku ikipe izasezerera indi.

Umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 20, barimo batanu bavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga CHAN, abo ni umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Bayisenge Emery, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane na Muhadjili Hakizimana.

Urutonde rw’abakinnyi berekeje muri Tunisia

Iyi kipe mbere yo guhaguruka, yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro, aho imaze hafi cyumweru inakorera mu rwego rwo kumenyera ikibuga cy’ibyatsi ari nacyo bazakiniraho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 14/02/2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabasuhuje Ekipe yabanyamujyi iraza kunganya 11

Fausin yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Muzakore nk’amavubi

Rutsindintwarane Eric yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka