AS Kigali yemerewe gusubukura imyitozo

Ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 ikipe ya AS Kigali yari yangiwe gukomeza gukora imyitozo nk’uko byari bisanzwe, isabwa kubanza kugaragariza Minisiteri ya Siporo uburyo izita kuri Sitade ya Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

AS Kigali iri kwitegura imikino ibiri ya kamarampaka izakinamo na Sfaxien yo muri Tuniziya
AS Kigali iri kwitegura imikino ibiri ya kamarampaka izakinamo na Sfaxien yo muri Tuniziya

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga wa AS Kigali bwana Gasana Francis yemeje aya makuru. Yagize ati "Ni byo koko twemerewe gusubukura imyitozo n’ikimenyimenyi uyu munsi ikipe yacu irakora imyitozo."

AS Kigali irasubukura imyitozo idafite abakinnyi bayo batanu bari mu ikipe y’igihugu Amavubi iri muri Cameroon mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2020. Abo bakinnyi ni : Muhadjiri Hakizimana, Nsabimana Eric, Kalisa Rachid , Ndayishimiye Eric na Bayisenge Emery.

As Kigali iri kwitegura imikino ya Kamarampaka ya CAF Confederation Cup aho tariki ya 14 Gashyantare 2021 izasura ikipe ya CS Sfaxien mu gihugu cya Tuniziya . Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2022 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka