AS Kigali yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 15 ku ishoti rikomeye ryatewe na Tchabalala, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre arasimbuka awurenza izamu.
Ikipe ya AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’umukino, ku mupira waturutse kuri Aboubakar Lawal, awinjiriza Ishimwe Christian wahise asiga Omborenga, ahindura umupira mu rubuga rw’amahina ufungwa gato na Tchabalala, maze Kalisa Rachid ahita awohereza mu izamu.
Mu mukino wakomeje kurangwa n’ishyaka ryinshi hakazamo gushwana hagati y’abakinnyi ndetse no kutemera ibyemezo by’abasifuzi, igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye umukino ku gitego 1-0.
Nyuma y’iminota 10 gusa y’igice cya kabiri, umutoza Adil Mohamed yahise akuramo ubusatirizi bwari bugizwe na Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick, yinjizamo Byiringiro Lague, Mugunga Yves ns Ishimwe Anicet.
Umutoza Cassa Mbungo André nawe yaje gusimbuza batatu icya rimwe aho Sugira Ernest, Niyibizi Ramadhan, na Rukundo Denis basimbuye Aboubakar Lawal, Tchabalala na Rugirayabo Hassan.
Nyuma yo gukomeza guhatana, umukino waje kurangira bikiri igitego 1-0 cya AS Kigali , yegukana igikombe cy’Amahoro ari nayo yari ifite iki gikombe cyaherukaga gukinwa mu mwaka wa 2019.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali: Ntwali Fiacre, Rugirayabo Hassani, Kwitonda Ally, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Niyonzima Olivier "Sefu", Kalisa Rachid, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier, Abubakar Lawal, Shabani Hussein "Tchabalala"
APR FC: Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Fitina Omborenga, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Cyakora niba ikipe ya APR FC nk’ikipe ikomeye dufite mu Rwanda kandi ihemba neza kugira ngo izagere mu matsinda igomba gushaka nibura abanyamahanga 4. Umunyezamu, abasatirizi 2 batsinda n’umudefenseur 1. Tuzaba twizeye ko hari Aho twagera.
Cyakora niba ikipe ya APR FC nk’ikipe ikomeye dufite mu Rwanda kandi ihemba neza kugira ngo izagere mu matsinda igomba gushaka nibura abanyamahanga 4. Umunyezamu, abasatirizi 2 batsinda n’umudefenseur 1. Tuzaba twizeye ko hari Aho twagera.
Mwarakozeto ndabakunda
Ubayobozi ba apr bisubireho batuzanire abanyamahanga kuko mumatsinda bavuga ntibateze kuhagera bagifite iriya portike.