AS Kigali yatsinzwe na DCMP mu mukino wa CAF Confederation Cup

Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, AS Kigali yatsindiwe mu rugo na Daring Club Motema Pembe

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, haberaga umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wahuje AS Kigali na Daring Club Motema Pembe.

Ikipe ya Daring Club Motema Pembe yafunguye amazamu ku munota wa munani, ku gitego cyatsinzwe na Kasereka Apianom 8.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, DCMP yari yakomeje kurusha AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na
Katulondi Kati ku munota wa 45.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, AS Kigali yakoze impinduka zitandukanye aho yinjijemo Haruna Niyonzima wasimbuye Buteera Andrew.

AS Kigali yaje kubona igitego cyatsinzwe ku munota wa 60 na Kwizera Pierrot, ikomeza gushaka ikindi aho nko ku munota wa nyuma Biramahire Abeddy yahushije uburyo bwari bwabazwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

AS Kigali: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Butera Andrew, Shaban Hussein, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Abubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan.

DCMP: Henock Kamalanduaka Kama, Henock Mangindula, Arianom Kasereka, Ikanga Kapela, Ikoyo Iyembe, Katulondi Kati, Christian Nsundi Landu, Mbomba Motu, Likuta Luezi, Kayembe Ndotoni , Karim Kimvuindi Ntikubuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mugabanye reglementation ,ikumira muri football. Mureke abanyarwanda bitoze, mugishe inama abagavishijeho mu makipe yiburrayi, mutege amatwi abafana nabakinnyi

gicwa yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Myungutseigekerezo

IRAKiZA theonesite yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Nyine nta kundi As Kigali,yanyuze ahakomeye bihangane nahubutaha to bizaza

Niwagaba Jackson gady yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Bundise y°atwara imyenda y°a Rayon sports igatsinda.

Damour kav.. yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka