AS Kigali yatsinze Kiyovu, imibare yo gukomeza kwa Kiyovu iba myinshi (AMAFOTO)

Mu mikino yo kwsihyura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya AS Kigali yakatishije itike ya 1/8, mu gihe Kiyovu igitegereje uko indi mikino izagenda

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali yari yakiriye umuturanyi wayo Kiyovu Sports mu gikombe cy’Amahoro , aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Muri uyu mukino ikipe ya AS Kigali yaje kubona igitego ku munota wa 45 w’igice cya mbere, kuri Penaliti yakorewe Ortomal Alexis, iza kwinjizwa neza na Nsabimana Eric Zidane.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, n’ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yihariye umukino irusha AS Kigali guhererekanya neza imipira, ariko umunyezamu Batte Shamiru wa AS Kigali ababera ibamba, umukino urangira ari igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya AS Kigali yahise ibona itike ya 1/8, mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports igomba gutegereza uko indi mikino izagenda kugira ngo imenye niba izakomeza mu makipe yatsinzwe ariko yitwaye neza (Best looosers)

Abakinnyi babanje mu kibuga

KIYOVU SC: Nzeyirwanda Djihad , Serumogo Ally, Mutangana Derrick, Munezero Fiston, Mbonyingabo Regis, Tuyishime Benjamin , Hamidou, Twizeyimana Martin Fabrice, Armel Ghislain na Saba Robert.

AS Kigali: Bate Shamilu, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Rurangwa Moss, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Ndekwe Felix, Arotamal Alex, Sudi Abdullah na Benedata Janvier.

Amafoto: NYIRISHEMA Fiston

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

APR tugusabye ibikombe maze imitima ikagubwa neza.

Nzarubara Steven. yanditse ku itariki ya: 12-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka